Young Grace mu njyana nshya yise ‘Bingo’
Abayizera Grace umuhanzikazi mu njyana ya HipHop nyuma yo kugenda akora indirimbo nyishi zigakundwa, ubu yashyize indi ndirimbo yise ‘Bingo’ ahamya ko iri munjya nshya mu Rwanda.
Young Grace ashyize hanze iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Bingo’ nyuma y’aho yari amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise ‘Queen of the Jungle’, benshi bibajije aho uyu muhanzi arimo kugenda akura iyi mitw y’indirimbo ze ‘Titles’.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Young Grace yagize ati “Imwe mu mpamvu ndimo kugenda nkora indirimbo zitandukanye n’izo abantu bari bamaze igihhe banziho ni uko nshaka kugira ibintu mpa abakunzi banjye bishya batari bamenyereye”.
Yakomeje atangaza ko kuba ataragaragaye mu bahanzi bahatanira Salax Award atari uko atakoze cyane, ahubwo ni uko abahanzi bari kumwe bishoboka ko hari icyo bamurushije nawe ubu agiye gukora kurusha uko yakoze umwaka ushize.
Young Grace kani ngo uretse Salax Award hari andi marushanwa menshi ari imbere yumva aramutse ayitabiriye ashobora kwerekana ibyo amaze kugeraho mu njyana ya HipHop benshi bafata ko ari injyana y’abahungu.
Reba indirimbo ye
Rutaganda Joel
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
wow courage young grace willow ndagushyigikiye kbsa kdi nzakugwa inyuma,so rero komerezaho iyo mbyino yatunejeje nkabakunzi bawe bingo oyeeeee
yng grace icyamamare cyanjye komerezaho rwose kd nubwo utagiye muri salax ubutaha nitwe gusa turagushaka muri guma guma pe
Nukuri ntakubeshye iyi njyana izagukorera yaba mubiraka cg se mubakunzi bumuziki ikigaragara uri gukora kandi neza wowe ntucike intege ibyiza birimbere
Courage YG komereza aho turagushyigikiye kandi turagukunda cyane uri umuhanzi twemera.
C’EST BON
Mu bahanzi ba baswa uyu niwe wambere mbona rwose ntakintu mbona azageraho
rero njye ndakwemera nubwo utajya unsuhuza nkunda kukubona kw’ishuri ryanyu ariko wowe ibya saranganya ntibigutere ikibazo tuzajya muri gura gura sibyo mwana,ngaho fatiraho turagushyigikiye
wow i like this song man,wonderfull.keep it up ma favourite female rapper nkunzi niyo picture bakoresheje bdwy
Courage birimo biraza
Comments are closed.