Young Grace Foundation yasuye abana b’impfubyi 2 birera
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bamwe na bamw bakomeje ibikorwa byo gufasha imwe mu miryango yarokotse Jenoside itishoboye. Young Grace na bagenzi be bakaba barasuye umuryango w’abarokotse batishoboye ubagenera ubufasha unabaha ubutumwa bwo kubakomeza
Abayizera Grace uzwi muri muzika nka Young Grace, afatanyije n’urubyiruko rugera kuri 40 rwishyize hamwe rugakora icyo bise ‘Young Grace Foundation’, basuye abana b’abahungu bairi b’impfubyo za Jenoside birera.
Mu mudugudu wa Kadogobo, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, niho abo bana Nsabimana Jean Bosco na Bandora Alfred batuye. Young Grace na foundation ye bashyiriye abo bana ibyo kwambara ndetse no kurya.
Young Grace abajijwe agaciro k’ibintu bashobora kuba bahaye abo bana, yavuze ko batigeze bajya mu biciro ahubwo ko uwari afite icyo afite iwabo aricyo yazanye kugirango basure abo bana baganire bareke guheranwa n’agahinda.
Young Grace yakomeje avuga ko afite gahunda nyinshi zo kurushaho kwegera imwe mu miryango yasigaye yonyine agasaranganya nayo icyo azaba afite cyose.
Uru rubyiruko rwasuye aba bana, baraganiriye, baraseka barishima, babagezaho impano babazaniye ndetse babaha ubutumwa bwo kubakomeza muri iki gihe gikomeye barimo bibuka ababyeyi n’abavandimwe babo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
komerez aho IMANA IGUHE umugisha
Comments are closed.