Digiqole ad

Young Grace Foundation yasuye abana b’impfubyi 2 birera

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bamwe na bamw bakomeje ibikorwa byo gufasha imwe mu miryango yarokotse Jenoside itishoboye. Young Grace na bagenzi be bakaba barasuye umuryango w’abarokotse batishoboye ubagenera ubufasha unabaha ubutumwa bwo kubakomeza

Young  Grace Foundation mu rugo kwa Bosco na Alphonse
Young Grace Foundation mu rugo kwa Bosco na Alphonse

Abayizera Grace uzwi muri muzika nka Young Grace, afatanyije n’urubyiruko rugera kuri 40 rwishyize hamwe rugakora icyo bise ‘Young Grace Foundation’, basuye abana b’abahungu bairi b’impfubyo za Jenoside birera.

Mu mudugudu wa Kadogobo, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, niho abo bana Nsabimana Jean Bosco na Bandora Alfred batuye. Young Grace na foundation ye bashyiriye abo bana ibyo kwambara ndetse no kurya.

Young Grace abajijwe agaciro k’ibintu bashobora kuba bahaye abo bana, yavuze ko batigeze bajya mu biciro ahubwo ko uwari afite icyo afite iwabo aricyo yazanye kugirango basure abo bana baganire bareke guheranwa n’agahinda.

Young Grace yakomeje avuga ko afite gahunda nyinshi zo kurushaho kwegera imwe mu miryango yasigaye yonyine agasaranganya nayo icyo azaba afite cyose.

Uru rubyiruko rwasuye aba bana, baraganiriye, baraseka barishima, babagezaho impano babazaniye ndetse babaha ubutumwa bwo kubakomeza muri iki gihe gikomeye barimo bibuka ababyeyi n’abavandimwe babo.

Aha Young Grace yakomezaga aba bana ababwira ko badakwiye guheranwa n'agahinda, ahubwo ko bakwiye gushaka ikintu cyatuma babaho neza
Aha Young Grace yakomezaga aba bana ababwira ko badakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo ko bakwiye gushaka ikintu cyatuma babaho neza
Abana bato nabo Young Grace avuga ko bagomba gukura babona ibikorwa byo kugira neza bakazakurana uwo mutima
Abana bato nabo Young Grace avuga ko bagomba gukura babona ibikorwa byo kugira neza bakazakurana uwo mutima
Berekezaga mu rugo kwa Bosco na Alphonse
Berekezaga mu rugo kwa Bosco na Alphonse
Nyuma yo gusura Bosco na Alphonse bibana, Young Grace yasuye umukecuru uri mu myaka 90 wasigaye wenyine.
Nyuma yo gusura Bosco na Alphonse bibana, Young Grace yasuye umukecuru uri mu myaka 90 wasigaye wenyine.
Young Grace na bamwe mu rubyiruko ruri muri foundation ye.
Young Grace na bamwe mu rubyiruko ruri muri foundation ye.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • komerez aho IMANA IGUHE umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish