Digiqole ad

Young Grace agiye gushinga ikigo kigisha abana kudoda

Abayizera Grace azwi nk’umwe mu baraperikazi muri muzika nyarwanda ku izina rya Young Grace. Ngo agiye gushinga ikigo kizajya gifasha abana bari mu biruhuko kwiga kudoda aho kwirirwa mu mago yabo bicaye cyangwa nta kazi kandi bafite bakora.

Young Grace arimo kwereka uko badoda
Young Grace arimo kwereka uko badoda

Mu buzima bwe n’ubusanzwe ngo Young Grace yakuze akunda cyane gukinisha imashini zidoda, bityo binatuma agira umuhate wo kumenya gukoresha izo mashini ari nayo mpamvu yumva agomba gusangiza ubumenyi afite abana batarabona akazi.

Mu masezerano angana n’imyaka ibiri afitanye n’inzu itunganya muzika izwi nka ‘Incredible Records’, Young Grace avuga ko ntacyo azayahinduraho ndetse no kuba agiye gushyira imbaraga muri icyo kigo bitazatuma asubira inyuma muri muzika.

Yabwiye Umuseke ko n’ubwo abikora ku giti cye gusa nta bundi bufasha abona butuma icyo kigo cyarushaho gutera imbere, yizeye neza ko mu minsi mike hari aho kiri bube kigeze mu bijyanye no kwambika abantu mu ngeri zitandukanye.

Yagize ati “Kugeza ubu maze gufata abana b’abakobwa bagera ku munani (8) ari nabo twakoranye muri ibi biruhuko bigiye kurangira by’igihembwe cya gatatu bari barimo.

Impamvu yatumye ntekereza uyu mushinga wo kujya mfata abana bari mu biruhuko nkaba nabasangiza ubumenyi mfite mu kudoda, ni uko usanga hanze aha hari urubyiruko runini rudafite imirimo rukora.

Bityo rero nkaba nizera ko uko tuzagenda dushyira hamwe bizagera aho tugashaka n’izina ry’ihuriro ku buryo rimenyekana ahantu hose bizanatuma tubona n’abantu tuzajya tudodera”.

Muri aba bana b’abakobwa usanga umubare munini bararangije amashuri yisumbuye badafite akazi ndetse n’abandi bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye bagiye kurangiza.

Umwe mu banyeshuri ba Young Grace arerekwa uko bashyira umwenda mu mashini mbere yo kudoda
Umwe mu banyeshuri ba Young Grace arerekwa uko bashyira umwenda mu mashini mbere yo kudoda
Abanyeshuri ba Young Grace mu kazi
Abanyeshuri ba Young Grace mu kazi
Arakora ibyo yigishijwe yigengesereye
Arakora ibyo yigishijwe yigengesereye
Imwe mu myenda badoda
Imwe mu myenda badoda

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • aliko abahanzi bagiye bareka kutubeshakoko? Ababana bezagutya nibo ugiye kutwemezako ubishyurira amashuri yokudoda nkumwuga? Keretse nibaribo bayakuishyurira kuko banakurusha ubwiza, ubusilimu nubushobozi, mujyemureka kuifotoza no kuiyamamaza mubinyoma, ubuwabuze abandi wifotorezaho koko

  • uzashiremo wamurumunawawe basi

  • Nange ngiye kugira Kigali mpereye kubayirimo Bose y compris le mayor wumugi. Na kanombe airport nzayigura nyihindure izina yitwe rulove airport

  • Kigali ndayigura mube mwimuka mujya za gitarama na kibungo cg mu rukiga. Ñumuseke ndashaka kuwugura kandi mubyamamaze mubitangaze abaturage babimenye

  • hahahahah Young grace ntukabeshye nka NIna koko urabona wa mwigisha ku iyo myuga?? cg washakaga kwifotoza gusa?? cyakoze uri umu nyamitwe nturi umuhanzi gusa!!!!

  • Bite se ko mwese musa nkaba bihinyuye ???

    Uyu ngirwamuhanzi dore ko abahanzi babuze.., mu nsobanurire we simuzi ibi arimo ni biki ese ubundi aradoda cg ararimba ??? Ubundi se n’umunyarwanda cg aturuha hanze ???

    • munturwanda,ufite ikibazo,penses á te faire soigner. ubwo kandi urireba ukabona uri igitangaza. reviens sur terreno urasanzwe nk’abandi.

  • Uyu mukobwa arakaze

    Y

  • komerezaho knd umugambi ufite imana iza wugukomereze uzawugereho

  • munturwanda,ufite ikibazo,penses á te faire soigner. ubwo kandi urireba ukabona uri igitangaza. reviens sur terreno urasanzwe nk’abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish