Digiqole ad

Yohana 13:34 Mukundane

Itegeko ribereho kubahirizwa iyo ritubahirijwe rirahanirwa.

Kuki Yesu yagize gukundana itegeko? N’uko yari azi ko bigoye gukunda, byaba byoroshye gukunda ugukunda ariko gukunda umwanzi wawe birakomera. Niyo mpamvu Yesu yabigize itegeko kuko yavuze ati nimuramutsa ababaramutsa ntaho muzaba mutandukaniye nab’ isi, kuko nabo ariko babigenza bakunda ababakunda.

Nagira ngo mbabwire ko mu nyama n’ amaraso bitakunda gukunda umuntu ukwanga.kandi,umuntu  ukuvuga nabi kugira ngo ubashe  kumuvuga neza n’uko waba ufite imbaraga z’ Imana, ufite Umwuka wera. Paulo yaravuze ati kwitoza k’ umubiri kugira umumaro kuri bike ariko kwitoza kubaha Imana kugira umumaro muri byose kuko gufite isezerano ry’ ubugingo bwa none n’ubuzaza. Ubwo kamere itabyemera reka twitoze kubaha Imana mu mwuka kandi bizakunda kuko n’abitoza iby’ isi barabishobora.

Ikitwica n’uko dushaka kubahira Imana mu mubiri kandi ikibyarwa n’ umubiri nacyo n’ umubiri.Ariko ikibyagwa n’ umwuka nacyo n’ umwuka Yohana 3:6 twe ntituri aba kamere kuko Yesu yabwiye umusamaliakazi ati  igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga Data bakwiye kumusengera mu mwuka no mu kuri kuko Data ashaka abamusenga bameze bartyo. Yohana 4:23

Yesu yavuze ati mukundane nk’uko nabakunze: Yadukunze twe turi babi aratwihanganira.Urukundo adukangurira kugira ni urwihanganira byose rukarenzaho muri byose, ntirutekereza  ikibi ku bandi 1 korinto 13. Ko yadukunze turi babi twe tukaba dukunda  abadukunda gusa, dusura abadusura ,ntaho dutandukaniye nab’ isi.

Yavuze ati nidukundana nibwo bazamenya ko turi abigishwa be by’ ukuri dukwiye gukundana kugira ngo twubahe Imana kandi dusohoze itegeko ryayo kandi kugira ngo abantu bamenye ko turi abigishwa ba Yesu koko ( iyo dukundanye bivuga ubutumwa ) . Isi ifite ibindi ariko yabuze urukundo. Birumvikanakuko se wayo n’ umwicanyi .Yesu yavuze ati  satani ariba akica akarimbura ariko Yesu we yaje kugira ngo intama zibone ubugingo kandi bwinshi.( Yohana 10:10)

1Yohana 4:7-8 Bakundwa dukundane kuko urukundo ruva ku Mana udakundana ntazi Imana.

Urukundo si  amagambo gusa ahubwo ni ugukunda  hamwe n’ imirimo kuko niba ukunda umuntu birasaba ngo umusure kandi ugire icyo umufasha. Kandi kumuha umwanya wawe gusa  biraruta ibindi byose wamuha kuko hari abantu babuze uwabatega amatwi ngo abumve. Imana yaradukunze itanga umwana wayo. Uwo mwana wayo nawe aje atanga amaraso ye ku bwacu. Yesu yavuze ati  ntawagira urukundo ruruta urw’ umuntu yemera gupfira incuti ze. None ni gute wavuga ko  ukunda umuntu ntugire icyo umuha. Birashoboka gutanga udakunda ariko ntibyashoboka gukunda udatanga 1 Abakorinto 13:1-8.  Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa cyangwa wifuza gufashwa biruseho wasura uru rubuga www.agakiza.org

Reba iyi video ukomeze kumva urukundo rw’Imana muri wowe!!!

4 Comments

  • ni byiza cyane ko mutubwira inkuru nziza yo gukira namwe ntago mukorera ubu sa umunsi umwe muzabihemberwa.
    kdi 2rikumwe igihe cyose.
    ariko ko ntibyoroshye gkunda uwakugiriye nabi,najye ndacyarwana nabyo nkeneye inkunga nkiyi ‘amasengesho.
    IMANA ibarebe neza kuko mwatekereje igikorwa kiza gutya

  • kabisa urukundo niyo ntwaro yonyine itubashisha guhangana niyi si,uwiteka adushoboze gukundana

  • uku ni ukuri love niyo idushoboza guhangana niyisi,uwiteka adushoboze gukundana

  • Imana yaduhaye itegeko riruta ayandi: ngo mukunde bagenzi banyu nkuko mwikunda. ariko muzongereho no gusiga isi ari nziza kuruta uko mwayisanze.

Comments are closed.

en_USEnglish