Digiqole ad

Ykee Benda yishimye asanze abantu benshi bazi kuririmba “Mnakaampala”

 Ykee Benda yishimye asanze abantu benshi bazi kuririmba “Mnakaampala”

Abantu bose bavuye aho bari bari maze baramwegera ngo baririmbane nawe

Izindi ndirimbo ze nyinshi ntabwo zizwi cyane, ariko ‘Mnakampala’ abitabiriye igitaramo cy’uyu muhanzi benshi cyane bari bayizi ndetse bayiririmbanaga nawe. Ibintu byashimishije cyane uyu muhanzi wo muri Uganda ariko ukomoka mu Rwanda.

Aha abafana bafataga amafoto ndetse na video byo gusigarana ndetse no kubyereka abatari baje

Ykee Benda iyi week end yari ari i Kigali, kuwa gatandatu yataramiye ku gisenge cy’igorofa y’ubucuruzi ya CHIC mu  mujyi wa Kigali. Igitaramo kitabiriwe n’abantu hagati ya 500 na 700.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda mu gihugu cy’inkomoko ye. Mu magambo y’ikinyarwanda yavuze ko aterwa ishema n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’icyerekezo rufite.

Yaririmbye indirimbo ze bigaragara ko zitazwi cyane mu Rwanda ariko ageze kuri ‘Mnakampala’ abantu barashika, bamufasha kuyiririmba maze agaragaza ibyishimo cyane.

Iyi ni imwe mu ndirimbo zimaze iminsi zikunzwe muri Uganda n’u Rwanda.

Iyi ndirimbo yayiririmbye ubugira kabiri abisabwe n’abafana be, nabo bakamufasha kuyiririmba kuko wabonaga abantu benshi bitabiriye iki gitaramo bayizi.

Abandi bahanzi barimo Gabiro nabo bararirimbya muri iki gitaramo cyari kiyobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru MC Tino.

Abantu bose bavuye aho bari bari maze baramwegera ngo baririmbane nawe
Yari yicaye ngo abashe kuririmbira abafana be bari bazindukiye kumureba
Austin,Ezla Kwizera, Arthur na Pastor P bari baje nabo kwihera ijisho
Mc Tino niwe wari uyoboye ibirori
Abantu bari aho bari bafite ibyo kunywa
Ykee yacishagamwo agatega amatwi uko baririmba indirimbo ye Munakampara
Ciney na mugenzi we nabo bari bategereje kubona Benda ku rubyiniro
Gabiro nawe yaje kuririmba muri icyo gitaramo
Yasabye umufana umwe kuza bakaririmbana
DJ Ira mushiki wa Dj Bissoso nawe umaze kumenyekana mu kuvangavanga imiziki yari yaje kwihera ijisho uyu muhanzi

Evode MUGUNGA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish