Ykee Benda waririmbye (MunaKampala) ni umunyarwanda wuzuye
Tugume Wycliffe uzwi nka Ykee Benda umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ibihangano bye cyane cyane muri Uganda no mu Karere kubera indirimbo yise ‘MunaKampala’. Yatangaje ko ari umunyarwanda ku babyeyi bombi nubwo yakuriye Uganda.
Avuga ko atigeze agira amahirwe yo gukurira mu Rwanda. Ariko ibyo bitamubuza guterwa ishema ry’uko ari umunyarwanda ndetse atanatinya kugira uwo abyerurira.
Ykee watangiye kumenyekana mu ndirimbo ye yasubiranyemo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi yise ‘Farmer’, avuga ko ababyeyi be bavuye mu Rwanda bahunze intambara.
Bituma nawe abyirukira mu mahanga ariko ko yifuza kuzaza gutura mu gihugu cy’ababyeyi be ndetse akanahakorera ibikorwa bitandukanye nk’umwenegihugu.
Ykee Benda yatangiye umuziki muri 2010 agisoza amashuri yisumbuye. Icyo gihe yakomereje kaminuza muri Algeria ari nabyo byaje gusa naho bituma adakomeza kumenyekana cyane.
Muri 2015 yagarutse muri Uganda ari naho yakuriye. Nibwo yatangiye gukora ibijyanye n’umuziki by’umwuga ahera ku ndirimbo zirimo ‘Budumbu’, ‘Hold Me’, ‘Yuny Kamao’, n’izindi…
Mu kwezi gutaha Ykee azitabira igitaramo mu Rwanda kitwe ‘Nyama Choma Extravaganza Festival’ gitegurwa na Hotel La Palisse.
Biteganyijwe ko kizaba tariki ya 04 Werurwe 2017 kirimo n’abandi bahanzi batandukanye ndetse n’abanyempano mu bice binyuranye by’imyidagaduro.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Arasa numuhanzi peace
Comments are closed.