Digiqole ad

Yeyote Music igiye gufasha ahanzi nyarwanda kuzamura umuzika wabo

 Yeyote Music igiye gufasha ahanzi nyarwanda kuzamura umuzika wabo

Hakozwe application ya Telefoni zigendanwa zigezweho (smartphones) yitwa “Yeyote” igiye gufasha abahanzi kubika no kugeza indirimbo zabo zose ku Isi yose, ndetse ngo abayikoze bakaba bifuza ko mu minsi iri imbere yazanatangira gufasha abahanzi kubona amafaranga binyuze mu ndirimbo baba basohoye.

Iyi application yakozwe n’abasore b’Abanyarwanda babiri, Theophile Nsengimana na Anselme Mucunguzi barimo gusoza amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagambiriye ko buri muhanzi nyarwanda yagira ahantu abakunzi be basanga indirimbo ze zose mu buryo bworoshye.

 

Bakaba batekereza ko bizoroheza abahanzi kumenyekanisha muzika yabo kuko ku nshuro ya mbere, ubu bishoboka ko umuntu yasanga indirimbo z’umuhanzi ahantu hamwe kuri internet, aho kugira ngo ashakishe indirimbo imwe imwe. N’igihe izina ry’indirimbo ritazwi, kumenya izina ry’umuhanzi birahagije kugira ngo indirimbo iboneke muri Yeyote.

Si ibi gusa, ngo Yeyote izagirira akamaro kanini abahanzi bazamuka, kuko ubusanzwe usanga bigora cyane abahanzi bazamuka kumenyekanisha indirimbo zabo.

Kugira ngo iki bikazo gikemurwe, Yeyote yakoze ku buryo iyo umuntu acuranze indirimbo, Yeyote imwereka izindi ndirimbo zijya gusa n’iyo ndirimbo yacuranze.

Yeyote inatanga uburyo umuntu yahitamo kumva indirimbo zo mu njyana imwe gusa, nka Afrobeat, Karahanyuze, n’izindi, akazumva zikurikirana imwe nyuma y’iyindi nk’aho ari radiyo. Ibi byose bikaba bituma indirimbo z’abahanza bazamuka nazo zimenyekana.

Anselme Mucunguzi yabwiye UM– USEKE ko mu minsi iri imbere abahanzi bari kuri Yeyote bazajya babasha kumenya neza ibijyanye n’uko indirimbo zabo zicurangwa, ku buryo byajya bifasha gutegura ibitaramo n’izindi gahunda zabo.

Yagize ati “umuhanzi akamenya umubare w’abantu bumvise indirimbo ze mu cyumweru, akamenya ese ni uwuhe Mujyi cyangwa igihugu bumva indirimbo zanjye cyane n’ibindi bintu nk’ibyo.”

Yeyote kandi izajya yerekana igihe umuhanzi afite igitaramo kugira ngo abakunze be babimenye hakiri kare, babe bakitegura.

Mu bihugu byateye imbere usanga kuririmba ari umwuga abahanzi bakora ariwo ubatunze, ibyo bigerwaho kubera ko ibyo bihugu bifite amategeko arengera uburenganzira bw’abahanzi ku bihangano byabo, kandi bikaba bifite n’uburyo bworoshye abantu babona indirimbo bifuza, mu buryo bubyarira abahanzi inyungu.

Theophile Nsengimana, umwe mubakoze iyi application ati “Yeyote yifuza gukorana n’abahanzi ku buryo mu myaka iri imbere bajya bagira inyungu idaturutse mu bitaramo gusa, ahubwo n’indirimbo zabo ziri kuri internet (zikabinjiriza).”

Nubwo Yeyote ikiri mu ntangiro, ubu iraboneka muri “Google Play” ushakishije “Yeyote Music”.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kuri telephone za windows ko bigoye kubona iyi app???

  • On Iphone, The App quit after every song I play. The song in a playlist do not play one after another. Another thing is that even though you download as an app it does not show in the apps list and last, iphones have function where you slide a finger from the bottom of the screen upward then you can see things such the music playing, Yeyote music does not show up! It would be amazing if these little issues could be fixed and Yeyote works like any other music app!

  • KBS nize irakenewe
    Kdi ndishimwe kuko iziye igihe.

Comments are closed.

en_USEnglish