Digiqole ad

Yémen-Perezida yemeye kuva ku butegetsi

Perezida w’igihugu cya Yemen, Ali abdallah Saleh, kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yiteguye gutanga ubutegetsi mu maboko y’abo abona ko abizewe kandi bashoboye mu rwego rwo kwanga ko hameneka amaraso menshi .Ibi akaba aribyo yatangarije imbaga y’abigaragambya bari bateraniye mu gace ka Saana.

Uyu muperezida amaze ku kubutegetsi imyaka 32, kuri ubu yibasiwe n’abigaragambya bamaze igihe basaba ko yakwegura .Ibihumbi by’ abatavuga rumwe nawe kuri uyu wa gatanu bari bateraniye mu gace ka Sanaa aho banumviye bumvishe ibyo kugenda kwa Sanaa akarekura ubutegetsi.

Amakuru aturuka kuri bamwe mu banyepolitiki bo muri Yémen , batangaje ko kuri ubu hari inzira ebyiri zatangijwe zo kumvikanisha impande zombi zitavuga rumwe, mu rwego rwo kugerageza kuzana inzibacyuho yo mu mahoro muri iki gihugu cyometse kuri Arabiya ubusanzwe ifatwa nk’igicumbi cy’umutwe w’iterabwoba ry’abarwanyi ba ‘Al Qaïda.

Mu ijambo rye yavugiye ahari hateraniye imbaga mu murwa mukuru , iri jambo ryananyuze no kuri televiziyo ya leta, perezida Ali Abdallah Saleh yagize ati : “ntabwo dushaka ubutegetsi, ariko nabwo tugomba kubuha abashoboye, atari mu maboko y’ abarwayi, buzuyemo amarangamutima cyangwa bashobora gutanga igihugu . “

Yongereyeho ati : “twiteguye kuva ku butegetsi.”

Kuri uyu wa gatanu wari wiswe uwo kubabarira , ukaba waranzwe ni mvugo yo kuva ku butegetsi aho wari wahuje imbaga zishyigikiye perezida Saleh bari banitwaje ifoto y’umukuru w’igihugu ndetse n’ibyapa bagendaga bavuga bati: «twanze imvururu, turifuza umutekano n’ubusugire “. Bamwe muri aba bakaba bari banitwaje imbunda nto (pisitori) abandi bakaba bari bitwaje amabendera bazamuraga, banaririmbaga indirimbo y’igihugu .

Mu tundi duce two muri Sanaa, imbaga y’abigometse nayo ikaba yahuriye mu gikorwa cyo guhamagarira bagenzi babo imyigaragambyo aho bo bari bitwaje ibikarito bito biriho inyandiko itegeka perezida kwegura.

Hagati aho nta bwicanyi bwagaragaye .Imyigagarambyo muri iki gihugu akaba imaze ibyumweru bitari bike. Kurasa kubigaragambya nabyo bikaba bigenda bigabanuka nyuma y’uko bamwe mu basirikare bayobowe n’abajenerali batangiye igikorwa cyo kurasa mu kirere mu rwego rwo gusandaza imitwe abashyigikiye Saleh n’abatavuga rumwe nawe baba bifuza kenshi gutana mu mitwe.

 

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

en_USEnglish