Digiqole ad

Yemen-Perezida yarahasize ubuzima!

Ali Abdallah Saleh yarokotse igitero cyagabwe aho yasengeraga, Perezida wa Yemen Ali Abdallah Saleh, ministre w’intebe Ali Mohamed Moujawar hamwe na perezida w’inteko ishingamategeko, bose kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Kamena 2011, bakomerekejwe n’igitero cy’abagabweho ku musigiti uri ku ngoro ya perezida mu murwa mukuru Sanaa.

Abashyigikiye ubutegetsi muri Yemen ntibatinye kumisha urufaya rw'amasasu ku kivunge cy'abigaragambyaga
Abashyigikiye ubutegetsi muri Yemen ntibatinye kumisha urufaya rw'amasasu ku kivunge cy'abigaragambyaga(photo aljazeela)

Nkuko amakuru aturuka muri prezidence ya repubulika ndetse no mu buyobozi bukuru bushinzwe iby’umutekano abivuga, abantu bamwe bari muri uyu musigiti bitabiriye amasengesho yo kuri uyu wa gatanu wa buri cyumweru, ngo bahasize ubuzima n’ubwo nta mibare yabo yigeze ishyirwa ahagaragara.

Tarek Chami, umuvugizi w’ihuriro rusange ry’abaturage yagize ati : ‘Yaba ministre w’intebe, perezida w’inteko ishingamategeko ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari bitabiriye amasengesho bakomerekejwe n’ibishashi by’ibibombe.’

Uyu mugabo akaba ashinja cheikh Sadek al-Ahmar, umukuru w’abo mu bwoko bwa Hached, kuba ariwe wihishe inyuma y’ibi bitero byagabwe kuri uyu musigiti ari naho perezida Saleh yari ari. Cheikh Sadek al-Ahmar akaba ngo ari nkawe uhagarariye abarwanya leta ya Yemen mu gace k’amajyaruguru y’umurwa mukuru Sanaa.

Hagati aho ariko abashyigikiye perezida Saleh ku butegetsi bahise bamisha urufaya rw’amasasu ku bigaragambyaga mu murwa mukuru Sanaa, maze abantu barindwi muri bo bahita bakomereka.

Ibi bitero bije mu gihe kitari gito imyigaragambyo mu gihugu cya Yemen igenda ifata isura itari nziza aho abaturage bakomeje gusaba perezida Saleh ko yava ku butegetsi. Kugeza magingo aya abantu basaga 350 nibo bamaze kwitaba imana kuva imyigaragambyo yo guhirika Saleh ku butegetsi yatangira.

Perezida Ali Abdallah Saleh ubu amaze imyaka igera kuri 33 ku butegetsi mu gihugu cya Yemen.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

en_USEnglish