Digiqole ad

Yemen 4 mu bigaragambya bishwe

Kuri uyu  gatanu  Abasirikare bo mu gihugu cya Yemen barashe bamwe mu bigaragambya  ku butegetsi bwa  Ali Abdullah Salehi, iyi  myigagambyo ikaba yihitanye bane ndetse barindwi nabo barakomereka nkuko bitangazwa na bamwe mu batangabuhamya. Hari mu majyaruguru ya Yemen

Nkuko  tubikesha ikigo ntaramakuru Associted  Press, Uku kurasa ku bigaragambya kwabereye ahitwa Harf Sofyan,mu ntara ya  d’Amran, ubwo abasirikare bageragezaga gutatanya ibihumbi by’ abigararagambya bari bahuye kuri uyu wa gatanu ubwo buhujwe  cy’ isengesho  isengesho. rusange.

Abasirikare barashishije abigaragambya intwaro ziremereye bita mitarayeze (mitrailleuse) batekereza nko wenda byahosha uku kwigomeka, ubwo abigaragambya bageregezaga gusatira ikigo cy’abasirikare nkuko bitangazwa n’umwe mu batangabuhamya utashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we.

Abigaragambya nabo bakaba bateraga amabuye ku basirikare ndetse bakaba basabaga ko perezida Ben  Ali Abdullah Saleh yakwegura nta mananiza bagira bati njyenda ! jyenda!.

Mu murwa mukuru naho  ibihumbi bitari bike bikaba byahuriye naho mu myigragambyo hafi ya kaminuza ya  Sanaa aho nabo basabaga ko perezida Saleh yakwegura. Abarinda umutekano  bakaba bari  baryamiye amajanja hafi aho, gusa nta bikorwa by’urugomo byahagaragaye.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

 

en_USEnglish