Yemen 4 mu bigaragambya bishwe
Kuri uyu gatanu Abasirikare bo mu gihugu cya Yemen barashe bamwe mu bigaragambya ku butegetsi bwa Ali Abdullah Salehi, iyi myigagambyo ikaba yihitanye bane ndetse barindwi nabo barakomereka nkuko bitangazwa na bamwe mu batangabuhamya. Hari mu majyaruguru ya Yemen
Nkuko tubikesha ikigo ntaramakuru Associted Press, Uku kurasa ku bigaragambya kwabereye ahitwa Harf Sofyan,mu ntara ya d’Amran, ubwo abasirikare bageragezaga gutatanya ibihumbi by’ abigararagambya bari bahuye kuri uyu wa gatanu ubwo buhujwe cy’ isengesho isengesho. rusange.
Abasirikare barashishije abigaragambya intwaro ziremereye bita mitarayeze (mitrailleuse) batekereza nko wenda byahosha uku kwigomeka, ubwo abigaragambya bageregezaga gusatira ikigo cy’abasirikare nkuko bitangazwa n’umwe mu batangabuhamya utashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we.
Abigaragambya nabo bakaba bateraga amabuye ku basirikare ndetse bakaba basabaga ko perezida Ben Ali Abdullah Saleh yakwegura nta mananiza bagira bati njyenda ! jyenda!.
Mu murwa mukuru naho ibihumbi bitari bike bikaba byahuriye naho mu myigragambyo hafi ya kaminuza ya Sanaa aho nabo basabaga ko perezida Saleh yakwegura. Abarinda umutekano bakaba bari baryamiye amajanja hafi aho, gusa nta bikorwa by’urugomo byahagaragaye.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com