Yaya Toure yabaye Ambasaderi wa Airtel muri Africa
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiriya bayo Sosiyeti itanga service z’itumanaho Airtel yungutse undi mugabo uzwi cyane muri ruhago nyafrica , Yaya Toure ngo ayibere ambasaderi. Yaya Toure azazenguruka muri Africa no muri Aziya yamamaza serivise za Airtel muri gahunda yitwa It’s Now( Igihe ni iki).
Muri iyi gahunda Yaya Toure azaba ashishikariza abakiri bato gukoresha ibikoresho bya Airtel ariko nanone abamenyesha ibyiza byo gukora sport, gukunda muzika ndetse no kwita ku bikoresho na serivise by’ikoranabuhanga.
Uhagarariye ibikorwa bya Airtel muri Africa, Christian de Faria, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira izisanzweho zifasha abakiliya ba Airtel cyane cyane abakiri bato kujya mu bikorwa bashobora gutuma bagira ubuzima bwiza ariko bakabona n’agafaranga binyuze mu kwihangira imirimo.
Yagize ati: “ Twishimiye gusinyana amasezerano na Toure kuko ari umuntu wubashye n’urubyiruko muri Africa ndetse n’abakuru baramwubaha. Ubu niwe umaze gutwara igikombe cy’umukinnyi w’Africa witwaye neza inshuro enye zikurikiranye kandi bituma agira ingaruka ku myitwarire y’abantu batari bake bamufana.”
Yaya Toure we yemeje ko azakora ibishoboka byose agateza imbere inyungu za Airtel .
Yagize ati: “ Mu buzima bwanjye nagiye ngera kubyo nifuzaga ariko nanone nemera ko icya mbere ari ugukora akazi kose ubonye kandi ukagakora neza ijana ku ijana. Nishimiye gukorana na Airtel cyane cyane ko igera ahantu henshi muri Africa, bizatuma nkomeza kuba hafi abakunzi banjye”
Amasezerano hagati ya Toure na Airtel azatuma uyu mukinnyi ukomoka muri Côte d’Ivoire abasha kujya yifatanya n’abantu batandukanye mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage.
Kuva Airtel yageza muri Africa muri 2010, ubu ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 70 bakomoka mu bihugu 17.
Itanga service zitandukanye zirimo kuhererezanya no kwakira amafaranga abantu bakoresheje Airtel Money. Airtel kandi itanga service za internet yihuta ikoreshekeje 3G na 4G n’izindi zitandukanye.
UM– USEKE.RW