Digiqole ad

Yasubije Israel umudari bamuhaye kubera ibyo ikora i Gaza

Umuholandi Henk Zanoli w’imyaka ubu 91 yahawe na Israel umudari w’ishimwe mu 2011 kubera guhisha no gukiza ubuzima bw’umwana w’umuyahudi mu Ntambara ya kabiri y’Isi, ubu yasubije uyu mudari iki gihugu nyuma y’uko bamwe muri benewabo batandatu biciwe mu bitero bya Israel kuri Gaza.

Henk Zanoli wasubije icyubahiro yahawe na Israel kubera ibyo ikora muri Gaza
Henk Zanoli wasubije icyubahiro yahawe na Israel kubera ibyo ikora muri Gaza

Henk yandikiye Ambasade ya Israel mu Buholandi abamenyesha ko adashoboye kugumana iryo shimwe nyuma y’uko indege ya F-16 ishwanyaguje inzu ya mwishywa we muri Gaza ikica abarimo bose mu minsi micye ishize nk’uko bitangazwa na BBC.

Uyu musaza wahawe umudari witwa “Righteous Among the Nations” na Israel mu 2011, ishimwe rihabwa abatari Abayahudi bashyize ubuzima bwabo mu kaga bakarengera Abayahudi muri Jenoside yabakorewe ya Holocaust.

Henk Zanoli yanditse ko “kugumana iri shimwe nahawe na Leta Israel mu bihe nk’ibi, byaba ari igitutsi…ku bantu bo mu muryango wanjye batakaje bene wabo ba hafi muri Gaza.”

Uyu musaza avuga ko abuzukuruza ba nyina bapfushije nyirakuru, ba nyirarume babiri, nyirasenge wabo, mubyara wabo barashwe n’ingabo za Israel.

Umwe mu bisengeneza b’uyu musaza ni umuholandikazi washakanye n’umunyepalestine Ismail Ziadah wavukiye muri Gaza.

Nyina wa Ziadah, basaza be babiri, muramukazi we n’umwana wabo w’imyaka icyenda bishwe n’ibitero by’ingabo za Israel muri Gaza tariki 20 Nyakanga.

Uyu musaza wasubije umudari, yamagana bikomeye ibitero by’ingabo za Israel kuri Gaza byitwa ibyo kwihimura, akavuga ko ari ibyaha by’intambara kandi bikaba ibyaha byibasira inyoko muntu.

Israel imaze igihe isobanura ibitero byayo kuri Gaza ivuga ko yakoze ibishoboka ibwira abanyepalestine kwitandukanya n’ikibi hakoreshejwe ubutumwa bugufi, guhamagarwa kuri Telephone no kohereza ubutumwa ku mpapuro bubasaba kwitandukanya na Hamas aho iri kugirango haraswe.

Umusaza Henk Zanoli akaba yahisemo koherereza Israel umudari iki gihugu cyamuhaye awucishije kuri ambasade yabo mu Buholandi.

Umudari w'ishimwe utangwa na Israel
Umudari w’ishimwe utangwa na Israel ku barokoye Abayahudi

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • urumuntu w’umugabo rwose

Comments are closed.

en_USEnglish