Digiqole ad

Yashyize Tatouage ku mwana w’imyaka 3

Georgia, US – Umugabo Eugene Ashley Stonner,29, amaze gukatitwa igihano kingana n’umwaka no gutanga impozamarira ingana n’amadorali y’Amerika 300 kubera gushyiraho umwana we w’imyaka itatu ikimenyetso ku mubiri (tatouage)

Umunsi umwe Eugene Ashley Stonner atibuka neza kubera ko yari yasinze, yanditse kurutugu rw’umwana we inyuguti”DB”, zisobanura “Daddy’s Boy”. Bikabya byatumye banamutandukanya nuyu mwana we.

Photo Internet : Eugene Ashley n’umwana yashyizeho Tatouage

Ibi byagaragaye ubwo abashinzwe kwita ku mibereho myiza y’umuryango n’umwana basuraga uyu muryango. (Department of Family and Children Services)

Icyakora nyina w’umwana yari abizi ariko ntiyagira icyo abivugaho, kuko umwana yagerageje kumubwira ngo abimukurireho, amusubiza ko ari byiza. Kuri ubu umwana ari kurerwa na nyirarume.

Muri Amerika (USA) ntibyemewe gushyiraho Tatoo ku mwana uri munsi y’imyaka 18, uyu mwana we ngo yaba yarashyizweho iyi Tatoo na se uriya hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa gatanu 2009 afite gusa imyaka ibiri irengaho gato.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

en_USEnglish