Digiqole ad

Yanteye inda hashize imyaka 12 ntacyo amfasha none ngo arashaka kureba umwana

Muraho nshuti bavandimwe basomyi b ‘Umuseke,

Mfite ikibazo kinkomereye nshaka ko mungira inama:Nakundanye n’umuhungu witwa ….  antera inda mfite imyaka 24 akomeza kumba hafi aho yakomeje kumbwira ko tuzakora ubukwe ndetse rimwe akambwira ngo baraza gufata irembo tugategereza tugaheba,agafunga telephone,aho abonekeye akisobanura avuga ko byatewe n’ akazi.

Uyu musore  yakomeje kuncenga si nabimenya inda igeze amezi arindwi ndamubura afunga telefone . Ababyeyi bajye bamba hafi ndabyara baramfasha ngo ntareka kwiga dore ko nigaga muri KIST, ariko maze kubyara wa musore  araza ansaba imbabazi ndazimuha turongera turakundana.

Ariko i wacu batabishaka, bakambwira ko bafite impungenge ko yantera indi nda kandi n’ ikindi bambwiraga ko babona adafite imico myiza ariko jye si mbibone.

Ubwo iwacu bakomeje kumfasha umwana agize umwaka umwe n’igice barambwira ngo musige i wacu mbone uko niga neza.

Ubwo umwana yabaye iwacu umusore akajya ahamusura nta kibazo,  Umwana agize imyaka ibiri  umusore  ansanga ku ishuri arambwira ngo hari ahantu agiye ngo nagerayo azambwira, ubwo yagiye Dubai akajya ampamagara ariko ambwira ko ari transit ko agikomeza.

Yari yaransigiye 200.000Frw ageze mu nzira ambwira ko yagize ibibazo ndayohereza. Akajya ambwira ngo ari gushaka ubuzima rimwe akambwira ngo hari amafaranga yohereje ngategereza nkaheba. Bivuze ngo mu mikurire y’umwana twabyaranye nta ruhare na rumwe yagize.

Ubwo yaje kurekeraho kumpamagara nyoberwa ibye, ariko muri uko kumubura inkuru zimwerekeyeho zitari nziza zingeraho, ni bwo nafashe icyemezo cyo kumureka. Nkundana n’undi muhungu nzagukora ubukwe umwana agize imyaka itanu (ubwo hari hashize imyaka 3 wa musore  agiye ).

Umugabo nabonye arankunda ndamukunda kandi ankundira umwana ku buryo yamufashe nk’uwe kandi n’umwana aramukunda, yemwe anamwiyandikaho.

Hashize umwaka mbanye n’umugabo wajye Nyamusore  yaje kugaruka abaririza aho tuye  agera muri quartier nabagamo.Ariko ngo afite umujinya mwinshi avuga ngo ko namuhemukiye ko nambona anyica.

Abantu barampamagaye bambwira ko ngomba kwihisha ko ashaka kunyica narishinganishije baramufunga, hanyuma aho afunguriwe aragerageza ashakisha  nimero zajye za tel akampamagara saa cyenda saa kumi z’ijoro, nabibona gutyo ngahindura telephone si ngire n’umuntu mbwira ibyambayeho nkicecekera.Na we akamara igihe atazi agakuru kajye

None bavandi, icyantunguye ubu yamenye aho nkorera amaze kuhansanga gatatu:

Ubwa mbere  yaraje ambwira ko ashaka kubona umwana. namubwiye ko areka umwana agakora exams atazamutera gutsindwa kubera ayo makuru mashya .Aranyumva arataha.

Naratashye mbibwira umwana ko se yaje kundeba ashaka kumubona umwana yarambwiye ati njye si nshaka  kumubona.

Ubwa kabiri  naramubonye ndarakara mubwira ko atari we wagakwiye kudushaka n’uburyo yadutaye duterana amagambo aragenda. Na bwo naratashye mbwira umwana ko yaje kandi amwifuza kumubona. Umwana ati:”Njye ni wongera no kumumbwira nzaguta”. Ati:”si nshaka no kumwumva ati ese ubu inshuti zajye nizumva iyo nkuru nzazimbwira ngo iki, ati abandi bana tuvukana (ariko badasangiye se)ni babyumva bizagenda gute?Ati si nshaka kongera kubyumva.

Ubwa gatatu  araza mubwira ko Umwana atabishaka arantuka. Arangije arambwira ngo niba ntamweretse umwana we nzabona ingaruka.

Umwana ntashaka kumubona na gato ariko kandi na njye ni uko numva ntabona imbaraga zo kuvuga ngo dore umwana twabyaranye kandi nzi neza ko yamubyaye akamuta umwana ubu akaba agize imya 12 murera njyenyine n’umugabo wanjye.

Na we ngo natamubona nzagira ingaruka, umugabo wanjye nta cyo nabimubwiyeho

Ubu byanyobeye mungire inama.

0 Comment

  • Ihangane kuko uwo mugabo afite ikibazo mu mutwe we. Kuki atategereza kugera igihe umwana azaba yumva ashaka kumubona? Uzongere ujye kwishinganisha. Abagabo bamwe ntibagira ubwenge bata abana babo ntibibaze icyo umwana azakura abatekerezaho.

    • Aline ibyo uvuze nibyo cyaaane!!!!uriya mugabo ntakomeye mumutwe kandi uko mbibona birakomeye cyane kumwumvusha ikibazo uko giteye. Uziko hari umuntu ukubera urwandiko pe pe, nkubu koko nigiki utamukoreye ngo umwereke ko umukunda we akigira muri gahunda zimeze nkiza basazi none ngo aho abungukukiye agiye kugutesha umutwe???Jyakumavi wisabire Imana ishobora byose kandi nkuko Aline abikubwiye please bimenyeshe umugabo wawe utamubeshye nagato, ubundi ugendere kuburyo umugabo wawe ashaka ko mukemura icyo kibazo. Ndakwifuriza amahirwe

      • MUrakoze mwese ku nama mwangiriye, umugabo wajye nabimubwiye yabimenye yabyakiriye dutegereje ikizavamo, mudusengere!

  • Nshuti yanjye komera cyane!! Ndakwinginze bibwire umugabo wawe ejo atazabyumva hanze bikamubabaza,kandi umubwize ukuri kose kwambaye ubusa, maze nawe kubera icyizere kiri hagati yanyu, agufashe mujye inama yicyo mwakora! umwana kwanga kubonana nawe n’agahinda afite, wikomeza kumubabaza ubimubwire, kuko afite igikomere gikomeye cyane! Wigira icyo utinya ibyo uwo irresponsable aza kukubwira byose nukugutera ubwoba kuko ntacyo yagukoraho namba, no kuba atarigeze yuzuza inshingano,ni ingaruka zabyo biri kumusaza kandi ufite uburenganzira busesuye bwo kujya ku murega ibyo byose yigira!Kandi ujye usenga cyane Imana izagukura muri icyo kibazo! Imana ikurinde

  • ihangane komera ntacyo azagutwara siwemana.ahubwo dore icyo wakora,wabanza ukabimenyesha umugabo wawe hanyuma mugatumira uwo musore iwawe mukamutekera mukamwakira nkundi mushyitsi wese hanyuma mukamwereka umwana mukareka umwana akamwibwirira ibyo bimuri kumutima rwose hanyuma mukamusezerera agataha hanyuma IMANA niyo Izashoboza umwana kumubabarira namara gukura arko ibyo bizagufasha kutazongera uta umwanya usobanurira uwo musore ko umwana atamwiyumvamo.Do your best and GOD will do the rest amahoro ahinde.IMANA Iguhe amahoro nabawe mu Izina rya YESU

    • @Jay, sha you’re so kind person, inama umugiriye ninziza cyane kuko nta mpamvu y’uburakari nubwo yamuhemukiye, kandi ngirango IMANA yaguhojeje amarira wa mugore we!!! Kandi ujye uyishimira kuba warabonye umuntu wemera umwana utari uwe, ikindi shyira ibintu hasi utuje, ubyoroshye, ukurikize inama JAY akugiriye, kandi n’uriya musore azumva ko yahemutse, kandi n’umwana impamvu abona ko yamuhemukiye nuko nawe abona utamwishimiye.

      Ikindi kandi UGOMBA KUBANA N’ABANTU BOSE AMAHORO nta mpamvu nimwe wabona ko uriya musore yaciye inka amabere!!! Nonese niba yarabonaga ko mubaye ubuzima bwawe n’ubw’umwana buzarushaho kuba bubi kubera amikoro, urumva yari gukora iki?? Kandi ikintu cyose jya ugifata ko kiri mu migambi y’IMANA, hari igihe ibibazo tubishyira ku bantu kandi IMANA yonyine ariyo nzira ishaka kutunyuzamo. Ubwose iyo agutera inda mugahita mubana waribubwirwe niki ko ababyeyi bawe ari BEZA bo bemeye kurera umwana utazwi se, cyangwa wari buzabwire niki ko hari AGAGABO bafite umutima mwiza nk’uwuwo mugabo mubana wemera kurera umwana atabyaye??

      Ihangane ariko kurundi ruhande numutumiza ukabona agifite uburakari uzabishyikirize inzego z’umutekano kuko ashobora no kukugirira nabi. Almighty God Bless You All.

    • Jay! Sinzi niba uri umugore cg umugabo ariko ndakwemeye pe! Inama ngufi kandi ihuje n’ubwenge. Uwagira icyo arenzaho yaba anyuze kure. Muchas gracias!

  • umva nkugire inama, nanjye ibyo byambayeho nkuko kwawe, icya mbere nakubwira nuko umugabo yaguhemukiye atifuza na rimwe kukubona umeze neza nanjye narabyaye mara amezi 6 atarabona umwana we nyuma aza kunsaba kumubona abantu bangira inama ndemera araza asiga 70.000 arongera aragenda yongera kumubona afite imyaka itatu, nyuma umwana agize 11ans ise aramuhamagara aramubwira ngo urashaka ko nzaguha iki aramubwira ngo icyo nifuza nuko wazaza kunsura yaraje koko ariko icyantangaje nuko muruko kuduta nakomeje ubuzima nirerera umwana ntano kumwitaho ndiga ndarangiza mbona akazi keza icyantangaje yageze aho dutuye ukabona asa nufite ishyari, buriya umugabo waguhemukiye ntabwo aba ashaka ko uterimbere rero inama nakugira uwo mwana wawe niba adashaka kubona se ugomba kuba haramagambo mabi uvuga kurise yumva cg amagambo wamubwiye bigatuma amwanga kubera ko kera birakugaruka ugasanga barahuye barakwanze bose uzegere umwana umusobanurire rwose niyo nama nakugira

  • reka iyondangare yumusore,njyewe ndumvibyo wakoze nta kosa ririmo

  • Nukwihangana ndumva ari ikigeragezo ariko amahirwe kuba umugabo wawe abizi ko wabyaranye nundi mugabo ndumva mwabiganira mukajya inama hamwe aho kugirango azabyumve hanze yagirango wongeye kugirana agakungu nuwo musore.

  • eehh Birarenze,
    Ndunva nkuko babikubwiye ugomba kubibwira umugabo wawe ukamugisha inama yicyo mwakora.

    Mwarangiza mukamwemerera kuzajya aza gusura umwana ariko akazajya aza mu bizi kandi azajye aza muhari.

    Birashoboka ko yabwira umwana amagambo yo kuguteranya nawe,ariko wowe uzabwize ukuri umwana ku byakubayeho ariko utamwangishije se ukuri ni kwiza.

    kandi kugirango hatazamo urwikekwe hagati yawe n’umugabo byababyiza umubwiye ntazongere kuguhamagara icyo azajya yifuza cyose azajye ahamagara umugabo wawe abe ariwe agezaho ibyifuzo byose afite.

  • Uraho mubyeyi mwiza. Nibyo koko ibihe wanyuzemo byaragukomerekeje wowe n’umwana wawe, ariko ukuri kuguma ari ukuri. Aha ndashaka kuvuga ko uriya waguteye inda, ubuhemu yaba yaragukoreye bwose ntibubuza ko ari we Se w’umwana. Ibyo ntaho wabihungira kabone n’ubwo umugabo wawe yamwiyanditseho.
    Icyo nanjye nemeza, ni uko urwo rwango umwana afitiye Se rutamuturukaho ruturuka kuri wowe bitewe n’uburakare wagiriye Se, ugomba rero kubirenga umwana ukamwereka Se, kandi umwana ukabimushyiramo kabone n’ubwo yabahemukiye.
    Ikindi urasa naho utinya umugabo wawe bituma utamubwiza ukuri ibirimo kukubaho. Ibyo bintu byose mwakagombye kuba mubiganiraho hakiri kare mukabishakira hamwe igisubizo, naho nabimenya amazi yararenze inkombe nawe azagutera icyizere. Ereka umwana Se bamenyane kandi ntuzongere gukomeza kumumwangisha ibindi bizikora bakundane cyangwa binanirane bitewe n’uko buri wese azitwara k’uwundi ariko wibatandukanya, kandi ibyo ntibizabuza ko umwana wanyu azakomeza imibanire myiza n’umugabo wawe ndetse n’abandi bana bawe. Gukomeza gukoreshwa n’uburakare ntaho byazabageza kandi ni uguhemukira umwana wawe. Urakoze

  • UWADUHA ABANTU BAMEZE NKA JAY MU BWENGE NIBURA 10 MU RWANDA TWESE TWAZAJYA DYHORA TWISHIMYE KANDI TURI ABANYAKURI

  • inama najye nakugira
    1) gusengera ibihe urimo kuko bishobora guhungabanya imibanire yawe numugabo wawe
    kuko burya abagabo bafuha bibi ashobora kurakara yunvise ko mubonana
    2) umaze kumwereka Imana mubwire byose kuko
    kumenya iyo midugararo murimo atabizi nibibi cyane ninabyo byatuma avuga ko mwakongera mukagira nikindi mwakora
    3) Niba ari umugabo ushyira mugaciro azagufasha muri urwo rugamba ninawe uzagufasha kunvisha umwana ko yacururuka akabonana nase mushatse mwabitegura mukazabonana mwese batatu mazee amahoro agahinda kandi nibyo koko umuntu waguhemukiye iyo abonye uwo yahemukiye ameze neza agira ishyari yakora nuko ashoboye kose ngo agusenyere menya ubwenge rerovkandi svp bibwire umugabo wawe ikindi kandi byaba byiza uwatanze igikekerezo agiye yongera kwandika akatubwira niba ibitekerezo byacu haricyo byakemuye kukibazo yarafite
    o

  • Banza ubiganireho n’umugabo wawe, ubundise kuki ubimuhisha? nyuma muzajya inama murebere hamwe uburyo yabonana n’uwo mwana naho umwana we impamvu atifuza kumubona n’uko aziko yamuhemukiye ariko kumureba gusa ndumva ntacyo byaba bitwaye

  • Wikwereka umugabo wawe ikizere gike kandi yarakwemeye uko uli n’umutwaro wali ufite mukaba mubanye neza. Mubwire byose dore ko ubu ali we se wa kabiri w’umwana wawe ni we uzagufasha kukemura icyo kibazo cyawe ni cy’umwana na se. Umugabo kuwundi biroroha kumvikana azanamugira inama ayumve ndetse abe n’umuhuza wa bombi.

  • Kugirango umwereke ko bakaranze ubwenge uri munsi y’isafuriya rero uza mubwire aze kubasura nta burakari ufite umwana n’umugabo babizi bari tayari muganire tu uko mubyumva harimo n’udukoryo,erega har’abantu badakunda kubwizwa ukuri wa baber’indyarya bakumva kurush’imbwa y’impigi.Ariko svp bibwire umugabo agufashe iyo mbwa mureb’icyo mwakora mutigoye mu mutwe ku buryo uwo musega uzigaya ukicecekesha wo ubwawo nyuma yo kubona umwana.njye se yantaye mfite babiri umwe afite 3 ans undi 4 mois agaruka ejo bundi umwe afite 12 undi 8 ariko yaribwirije arongera aragenda ntacyo mvuze ahubwo bene wabo nibo bari bamwiyiciye.humura rero ntiwigore umutim’uzamurya namara kumubona kuburyo atazongera kubikinisha.courage.

  • -Sinumva impamvu utarabibwira umugabo wawe kandi ari we se wumwana kuko yanamwiyandikishijeho. kuki umuburira icyizere kandi ntacyo wamuburanye? ni naho nuwo musore ahera agukanga. kuki utaha ukabibwira umwana wa 12 ariko ntubibwire umuntu mukuru mubana ariwe nyirurugo?wagombaga kubanza ukabibwira umugabo ukamubaza uko abibona nuko yumva mwabibwira umwana.aha utahe umupfukame imbere umusabe imbabazi ubundi umubwire ikibazo uko kiri.
    -ufite aho uvuka kandi nabo bagufashije kurera uwo mwana.uzabwire uwo musore ko niba ashaka kubona umwana abinyuza mu muryango kuko umwana atari uwawe wenyine.kuva yamuta hari abandi bagufashije kumurera.ni ukuvuga ngo azaze ku manywa yihangu ari kumwe na bamwe muri bene wabo.namwe muterane mubakire bavuge ijambo nikibagenza. ndetse cyera bagombaga gutanga inkwano mu muryango kugira ngo babashe kubona umwana mu gihe byagenze bityo.uyu niwo muco wabanyarwanda.abatabizi munyumve neza si umugore babaga bakwa ahubwo ni umwana bahabyaye bakamuterererana.
    -uwo muhungu afite ikibazo mu mutwe kuko atabona ko iterabwoba ntaho rimugeza.niyo mpamvu utagomba kubyihererana ndetse nibiba ngombwa uzongere wishingane numuryango wawe kandi abimenye.
    -ntagomba kuza ku kazi azanye ibibazo bitajyanye nakazi.nagaruka uzabwire abahashinzwe umutekano bamwirukane.ku kazi ni ku kazi niho ukura umugati si aho kuvugira ibintu nkibyo.nibiba ngombwa uzasabe umugabo wawe ko mwahura nawe ahandi hantu hatari iwanyu mukaganira kuri icyo kibazo nkabantu bakuru.ubwo muzategura uko we nabiwabo bazaza iwanyu bakaka uruhushya rwo kujya babona umwana niba we abishaka.ugomba kumenya ko uwo mwana afite uburakari bwuko yatawe nawe nka nyina ntabwo wagombaga kumushyiraho umutwaro wo guhitamo niba abona uwo se cg se atamubona.aracyari umwana ga ntukabyibagirwe.ariko uwo mugabo nashaka gushyira mu gaciro azamwimenyereza buhoro buhoro bigende neza.kandi niba uziko uwo mugabo ari umunyamujinya ntugomba kumusubiriramo ibyo umwana yavuze.amugiriye nabi yihimura kuri mwembi se?ntacyemeza ko ashaka kumubona kuko amukunze.
    -Jya ku mavi usabe Imana igutsindire icyo kigeragezo.irumva kandi igasubiza.

  • Mbere na mbere biganire n’umugabo wawe ubundi mubibwire inzego zishinzwe umutekano n’ubushinjacyaaha kuko uwo mugabo ashobora kukugirira nabi.

  • i want a wife plz call me for this number ndabikeneye ubishaka yashaka kuri iyi numero tukabyumva kimwe da.0784694794.

  • Reka iyo IMFURA MBI y’umve ingaruka z’ubuhemu!ubuse ni bwo yibutse ko yabyaye?abamureze(umwana) akiri muto bananirwa kumwitaho akuze c?Gusa biganirize UMUGABO WAWE ATAZA GUTERA ICYIZERE abyumise kubandi utarabimubwiye!UREZE umwana wenyine none arakuze Se arabonetse!Njye namuhindura umusazi ambajije uwo mwana!(NAnjye byambayeho uko icyo gikomere kivuna ndakuzi).Komeza gahunda n’umugabo wawe n’ubundi iyo indyandya iyo itagaruka mwari mwaremeye kuzarera umwana!

  • Hari abantu bibeshya cyane!Se cg Maman w’umwana bivuze iki?N’ukubyara ukajugunya abafite impuhwe bakarera cg ni ukwibuka buri munsi UWO wabyaye?imyaka irahindurije ubo nibwo yibutse ko ari SE W’umwana!Abantu!

  • wakoze ikosa rikomeye kuba warakomeje kubihisha umugabo wawe ! umenye ko abagabo bafuha bikabije hari n’igihe bafuha mu mafuti abimenye bakeka ko mufitanye agakungu n’uwo mwabyaranye kandi byamubabaza cyane ! bimubwire umugishe inama mubiganireho muhuze icyemezo ! njye ndumva bitari byiza ko umujyana mu rugo rwanyu kuko ashobora kukugirira nabi abonye ko ufite ubuzima bwiza muzahurire ahandi hantu umwereke umwana we atahe sinemeza ko yataye umwana kubera kutamushaka ashobora kuba yaravuye mu Rwanda aziko agiye gushaka ubuzima bwiza akabura inzira akagaruka mu Rwanda ntacyo acyuye ! komera Imana ikurinde

  • icyingenzi nuko ntanakimwe ugomba guhisha umugabo wawe mu byakubayeho nibiri kukubaho,ikindi mugishe inama

  • nge nta byinshi mfite byo kukubwira abandi babikubwiye gusa nange ndashimangira ko wabibwira umugabo wawe mukabishakira igisubizo ikindi iyo nkozi y’ibibi nishaka kubonana n’umwana nimuzayibyemerera muzashake umuntu ubemerera ko mwazajya muhazana uwo mwana akahahurira na se wowe iyo nkozi y’ibibi ntikaguce iryera kuko mukunze guhura uri kumwe numwana yazakoresha uko ashoboye akaguteranya n’umugabo wawe kabone niyo mwakwifuza ko yazajya aza kureba umwana n’umugabo wawe ahari ni bibi kuko nange ndi umugabo nzi uburyo dufuha umugabo amubonye aho ntabwo umutima we wanezerwa kuko yakwibuka ko wigeze kwishimana nawe akazajya agira roho mbi nge nzi ingero nyinshi z’abagabo byabayeho kuburyo abo bagabo babwiye abagore babo ko bazajya bajyana abana kwa ba nyirakuru izo nkozi zibibi zikaza kuhabasanga kandi nabwo abo bagore badahari kuburyo umugabo abona umwana we gusa atabonanye na nyina amaso ku maso . ikindi niba AGUTESA NGO AZAKWICA UZAMPE email yawe nzagufashe turebe ko twakumira iyo nkozi y’ibibi .

  • Nkuko babikubwiye, gira uwo mugabo wawe mubana umujyanama usumba abandi. Inama azaguha uzazubahirize zose. Niba yaremeye kwiyandikaho umwana utari uwe,ni ikimenyetso kiranga imfura. Nanone aho yaciye ntihaca urwango, niba udashaka gusenya, irinde uwo mugome waguteye inda maze akagutererana. For sure, ashobora kukwibutsa ibihe byiza mwagiranye, maze ukibuka ikariso wongeye kuyikuramwo, ari hagati mu maguru yawe, uka usenye utyo. Niba ushaka amahoro, mwirinde kandi uwo mugabo wawe akubere umujyanama usumba abandi.
    Urakarama.

  • iki kibazo rwose ubu wa mudamu we turagisangiye ariko rwose murekere kuvuga ngo umuntu yareze umwana mu kababaro mu gahinda se yagusizemo wenyine n’Imana gusa kuko niyo igufasha kurera uwo mwana hanyuma umugabo utagira umutima niba abazi ko uri kurera ibuye yabona umwana ageze aho kutavunana ya ngirwa se ikaba irahageze ibona umwana nta gahinda ateye agatangira kugira ishyari ngo bamumuhe ngewe rwose abantu muri kuvuga ngo bamuhe uwo mwana mbona atari impuhwe za kibyeyi muramenye hari igihe aba agirango amukuzeho nkange rero se afite nundi mugore nkaba nibaza ko rwose nta mpuhwe za se na mukase mwabantu rwose nimujya mugira abantu inama ntimukazanemo sentiments nta mpuhwe za so wagutaye akajya ahandi impuhwe umuntu azigirirwa na nyina wamubyaye iyo zibuze isi irakubona ntuzahe uwo mugwagasi uwo mwana yabonye se umubera umubyeyi nagumane uwo nange rwose ubu namwimye se iyo ambonanye nundi ubu nifitiye induru ziravuga iryo nishyari baba bagize iyo babonye mumeze neza wowe numwana ahubwo ujye umugendera kure burya kuguta nuko aba atakwifurije ibyiza abamugira inama ngo zo kumuhuza na se ntacyo ubu aje kumara yajyaga kukimara umwana akiri muto ubu aje gutera imbabazi erega bijye binabera isomo abagabo bata abana ngo bagiye ahandi nta mahoro y’abanyabyaha bajye birengera ingaruka cg se ureke ababifitiye umutima w’impuhwe babikore kandi Imana yaremye abantu bavanze b’impuhwe nke nizindi nyinshi ubwo mujye mubata abandi babitorere ingaruka muzajya muzibona mu nyuma ngo gira neza wigendere niko bavuga

  • jye ndakugaye cyane uwo mugabo wiyandikishijeho umwana ise atarapfuye, ukongeraho ko watashye ukabwira umwana ko ise amushaka yaje kumureba nonese abagabo babiri bagira umwana umwe gute. umwana wimyaka itanu ntashobora guhakana kutareba se wamubyaye aho naho uratubeshye cyane ereka umwana se nahubundi nakura bazabana amaraso nimabi ihangane kandi nawe ujye umenya wamunsi nawe wibuka jye ntazi.

  • reka nkugire inama bibwire umugabo wawe byose ubimubwize ukuri kugirango atazabibyirwa nabandi akabifata nabi
    hanyuma umugishe inama wumve icyo abivugaho

  • yewe ikibazo suko agarutse kureba umwana kdi ikibazo suko mwamubyaranye.nukli ntimukajye mukabya kubyarana kwabantu babiri ntibabane ntagitangaza kirimo hari igihe abantu aventure zikabaviramo regrets.ikosa uwo musore yakoze nuko atigeze akubwiza ukli ko nta gahunda yari afite yo gushaka no kubaka urugo mumaze.
    afite uburenganzira k’umwana we gusa icyo adafitiye uburenganzira n’uguteza umutekano mucye mu rugo rw’abandi umwana we yarakuze ashobora guhitamo uruhande rumwe nkuko babikubwiye muzatumire ise w;umwana wowe n’umutware wawe kdi jyewe mbona atari ngombwa kumwakirira mu rugo mwahurira mu kabari mukamwereka umwana kdi akabona ko uwo yita nyina w’umwana atakiri uwo yarazi ukirinda ibintu by’imijinya kdi ukaba hafi umugabo kugirango atagira icyo acyeka hagati yanyu ukirinda kwereka ise w’umwana ko igihe yabataye cyabaye icyasha k’umutima ukagerageza kumwereka ko nubwo atarahari nta gikomere ufite kdi ko nta gaciro afite mu buzima bwawe mwabayeho adahari kdi nubu mukaba mubayeho neza ukamwereka ko umwibuka umubonye ko nta kintu na kimwe umutekerezaho ko ufite urugo rwawe uha umwanya kdi ukaba wishimiye umugabo wawe n’abana ntuzamwereke ko wicuza ibihe byashize.hanyuma kdi uzahe uumugabo wawe umwanya munini muricyo kiganiro kdi uzamubwire ko umwana ahari nta kibazo hanyuma ubwire umwana uti dore papa wawe nta mujinya ufite.

    naho undi numvise avuga ibyaba mukase w’abantu ndumva arukurengera kuko niba ubyaranye n’umuntu ntimubane nta tegeko ribihana cga ngo ribuze gushaka undi icyo itegeko ritegeka nukurera umwana mufatanyije agahabwa uburere akwiriye ariko usanga abakobwa babyaranye n’abasore bishyiramo abagore bashatswe nabo basore kdi nta ruhare yigeze agira mu kumutera inda no kutabana kwabo bose ari amahitamo yabo ku giti cyabo. njye narumiwe

Comments are closed.

en_USEnglish