Digiqole ad

Filimi z’urukoza soni zimukozeho

Yakatiwe amezi 18 azira kwerekana filimi z’urukoza soni mu muhanda

Umugabo w’umurusiya wiganye televiziyo zamamaza zishyirwa ku mihanda nawe ayishyira ku muhanda maze ashyiramo za filimi z’urukozasoni izi bita pornography, ubu yakatiwe amezi 18 y’igifungo.

Ku italiki 14 Mutarama uyu mwaka nibwo uyu mugabo yagize atya yigana Televiziyo yamamaza ya sosiyete imwe yo muri icyo gihugu maze we ahita atangira gucishaho izo filimi aho kwamamaza nk’uko byari bimenyerewe. Iyo Televiziyo na we ayishyira ku muhanda, mu murwa rwagati Moscou aho ibyo bishitani byamaze iminota igera muri makumyabiri birebwa kandi buri wese wari cyangwa wanyuraga hafi aho yarabibonaga kuko yakoresheje ekara (écran) nini ifi metero 6 kuri metero 9, akimara kuyishyiraho abantu bose barahagaze barirebera ndetse n’imodoka zirahagarara maze umujyi uhinduka akavuyo. Nyuma y’ iminota makumyabiri nibwo iyo sosiyete yaje kubimenya maze irabihagarika, nyamara nta gihano nakimwe yigeze imusabira.

Kuri uyu wa kane nibwo yagejejwe imbere y’urukiko akatirwa igifungo cy’amezi 18, azira kwigana akoresheje ikoranabuhanga no kwerekana filimi z’urukozasoni atabifitiye uburenganzira. Iki gihano kije kiyongera kukindi yari yahawe mu kwa gatatu aho yari yafashwe acuruza urumogi rwo mubwoko bwa Marijuana, bityo igihano cyose kikaba kigera ku myaka itandatu nk’uko Rio Novosti, ikigo cy’itangazamakuru mu Burusiya kibitangaza. Nyamara ngo nubwo atigeze asabirwa igihano itegeko ryo riramuhana nk’uko umucamanza yabitangaje « Urukiko rwitaye kuburemere bw’icyaha ndetse na nyirubwite akaba yacyemeye ndetse akanagisabira imbabazi, bityo kuba iyo sosiyete itarigeze imusabira igihano ntibikuraho ko ibyo yakoze bihanwa n’itegeko ».

René Lambert MUHIRE
Umuseke.com

 

en_USEnglish