Yakan Laurence yatowe nka ‘MVP’ muri shampiyona y’Ubuyapani
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’ikipe ya Oita Miyoshi club kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi ya Volleyball, Yakan Guma Laurence kuri iki cyumweru yatowe nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi bakina muri iyi shampiyona.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Paul Bitok yabwiye Umuseke ko bamenye iyi nkuru nziza kandi bishimiye ko umukinnyi wabo ari kwitwara.
Yakan Laurence ikipe akinira yasanze iri ku mwanya wa gatandatu.
Paul Bitok ati “Ndamukurikirana cyane, Laurence niwe wagerageje ama ‘attack’ menshi kurusha abandi, niwe kandi wakoze amanota menshi muri ‘Japan Vollruball Challenge League’, yanabaye uwa kabiri mu gukora service neza (second best server).
Ni ikintu nishimiye cyane, nsanzwe muziho ubuhanga, imbaraga n’ubushobozi, ariko kuba mwiza kurusha abandi muri shampiyona yose y’Ubuyapani ni ikintu kitoroshye. Ndabyishimiye cyane.”
Usibye Laurence ukinira iyi kipe ya Miyoshi, Yves Mutabazi nawe niyo yitorezamo agakinira Kaminuza yigamo aho nawe yabaye MVP mu cyumweru gishize mu mikino ya Volleyball yahuje za kaminuza zo mu Buyapani (Japan inter University Volleyball Tournament 2016).
Bitok ati “Ibi bigaragaza ko abakinnyi bacu babonye amahirwe twagira ikipe y’igihugu ikomeye mu gihe kiri imbere.”
Yakan Laurence akomoka muri Uganda ariko akinira u Rwanda. Yatangiye gukina Volleyball muri Sport-S Volleball club yo muri Uganda, mbere yo kuza mu Rwanda muri 2005 aho yatangiriye muri KVC. Muri 2007 yahise yerekeza muri APR VC, ayikinira imyaka ine.
Muri 2011, Yakan Laurence yagiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Etoile Sportif Setif yo muri Algeria ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya Algeria 2013, anatorwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri iyo shampiyona.
Mu 2014, Yakan yerekeje muri Palandoken Belediye yo muri Turkey, aho yakinnye kugeza umwaka ushize wa 2015 akahavana imvune mu ivi.
Mu buryo buhoraho, Yakan Guma Laurence yakiniye ikipe y’igihugu Amavuvi ya Volleyball kuva muri 2006, kugeza ubu.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
burya se ni umugande!!!!????
Ni umunyaRwanda ukomoka muri Uganda
Ni umugande nyine, Kuki mubaza amenyo yinkoko mureba mukanwa kayo koko?
Muvane ubujiji aho. Ni umunyarwanda.
Ba so se muzi bo bakomoka he ?
Umunyarwanda ni urukunda, akarukorera !
Ntimujya mwumva ababaza ngo u Rwanda rw’iyo rumeze rute ?
Comments are closed.