Digiqole ad

Rooney ntazakina na Mancity i Wembley

Wayne Rooney yababajwe cyane no kuba atazakina umukino wa ½ kirangiza bahanganye na Mancester city tariki 16/4 kuri stade ya Wembley mu mujyi wa Londres, kuko yahagaritswe imikino 2 na FA (Football Association).

Photo: Rooney imbere ya Camera

Rooney n’ubwo yemera icyaha cyo kuvugira amagambo mabi imbere ya camera ubwo yishimiraga ibitego bitatu yatsinze ikipe ya Westham kuwa gatandatu ushize, ariko avuga ko FA yakabije ibihano yamugeneye.

Mu itangazo Rooney yasohoye ku rubuga rwe rwa internet yagize ati: “iki gihano ntigikwiye, kirakabije, si jye mukinnyi wa mbere uvugiye nabi imbere ya camera kandi si jye wanyuma.”

Yoboneyeho ati: “birambabaje kuba ntazakina umukino w’i Wembley wa demi final ya FA cup”.
Ikipe ya Manchester United nayo yasohoye itangazo rigaragaza ko itishimiye imyanzuro ya FA ku kibazo cya Wayne Rooney yo kumuhagarika imikino 2 yose.

Rooney azasiba umukino bazakina na Fulham muri iyi week end, ndetse n’umukino wa Manchester city twavuze haruguru. Akaba azongera kugaruka mu kibuga tariki 19 z’ukwezi kwa 4 ubwo Manchester izab ayakira ikipe ya New Castle United.

Mbabazi Douce
Umuseke.com

en_USEnglish