Wasafi ya Diamond igiye kwinjira mu isoko rya Muzika ry’u Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Umuhanzi Diamond Platinumz nyiri Wasafi ifite ibikorwa byo gukora no gutunganya muzika ndetse no kuyicuruza, yatangaje ko agiye gufungura ibiro mu Rwanda.
Diamond Platinumz abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Nshuti bahanzi b’Abanyarwanda, nejejwe no kubamenyesha ko kuva mu cyumweru gitaha ishami rya wasafi.com (urubuga rwa internet rwa Wasafi rucuruza indirimbo) rizafungurwa ku mugaragaro….Vuba ndaza kubamenyesha aho rizaba rikorera n’uburyo mushobora gukorana naryo, kugira ngo mubashe gutangira kugurisha indirimbo zanyu nziza binyuze ku rubuga rwa wasafi.com.”
Diamond yanashyizeho ifoto ari kumwe na Nasty Lee uyobora Clouds TV mu Rwanda basa n’abasinya amasezerano, bishoboka ko aribo bazajya bakorana.
Umuhanzi Oda Paccy uherutse gukorera indirimbo muri studio ya Wasafi muri Tanzania, yabwiye Umuseke ko nubwo nta makuru menshi afite ku mikorere ya Wasafi.com, yizeye ko Wasafi.com niza gukorera mu Rwanda hari umusanzu bizatanga kuri muzika nyarwanda.
Ati “Kubera izina ifite bizafasha umuziki wacu kurushaho kuzamuka no kumenyekana,…bafite ukuntu bapanga gahunda yabo, nabo bizabagirira akamaro ariko natwe nk’abahanzi b’Abanyarwanda bizatugirira akamaro, abantu benshi bazajya bayisura (wasafi.com) basangeho n’indirimbo zacu.”
Paccy ngo ntiyakwemeza niba abahanzi b’Abanyarwanda bazahita bitabira gukorana na Wasafi, ariko ngo nibasanga hari inyungu babifitemo bazabyitabira.
Kugeza ubu ‘Wasafi.com’ ifite abahanzi 29 biganjemo abakunzwe bo muri Tanzania ikorana nabo, barimo Diamond Platnumz, Harmonize, Tekno wo muri Nigeria, Ray C, Professor J n’abandi.
UM– USEKE.RW