Waruzi ahantu hashyuha kurusha ahandi ku isi ?
Mu Rwanda tumenyereye ko ubushyuhe bwinshi budashobora kurenza dogere 32° cyangwa 33° byakabije nko mu Bugarama n’ahahoze no mu ntara y’uburasirazuba. Hari agace kamwe ko muri Libya gashobora kugira dogere celicius 58, ni ubushyuhe bwinshi cyane, imibiri yabwihanganira ni mike.
Aha ni ahantu 10 hambere kw’isi hapimwe ubushyuhe buri hejuru cyane butigeze buboneka ahandi :
Duhereye ku mwanya wa 10 hari : Wadi Halfa
Uyu mujyi muto uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Sudani ku mupaka n’igihugu cya Misiri. Muri 2007 wari utuwe n’abaturage 15,725 gusa ibipimo by’ubushyuhe ngo byerekanye ko wigeze kugeza kuri dogere 52,7 (52,7°C.).
Ku mwanya wa 9 hari : Agha Jari
Uyu mujyi uzwiho gukungahara kuri peteroli ubarizwa mu burengerazuba bw’igihugu cya Irani hafi n’ikigobe cya Perse. Ibarura ryakozwe muri 2006 ryagaragaje ko wari utuwe n’abaturage 21 891 ukaba waragejeje kuri dogere 53,3 (53,3°C) z’ubushyuhe.
Ku mwanya wa 8 hari : Ahwaz
Ni umugi nawo wo muri Irani y’iburengerazuba hafi n’umupaka na Iraki, muri 2006 wari utuwe n’abaturage 1,338,126. Ukaba wo waragejeje kuri dogere 53,5 (53,5°C.)
Ku mwanya wa 7 hari : Tirat Tavi
Uyu mujyi muto wo mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Isirayeli utuwe n’abaturage 645. Ku itariki ya 22 Kamena 1942, muri uyu mugi ngo niho hapimwe ubushyuhe buri hejuru muri Aziya yose bwari buri kuri dogere 53,7 (53,7ºC.) Ubu ngo Tirat Tavi igeza kuri 53,8°C z’ubushyuhe.
Ku mwanya wa 6 hari : Araouane
Aka gace kadatuwe cyane kuko kagizwe n’imiryango 45 irimo abantu 300 bonyine hamwe ni akajyi gato rwagati muri Mali mu butayu bwa Sahara. Araouane ngo yaba yaragejeje kuri dogere 54,4 (54,4°C.)
Ku mwanya wa 5 hari : Toumbouctou
Ni umujyi uzwi kera kuba warahuzaga abarabu n’abirabura mu by’ubucuruzi. Nawo ni uwo muri Mali hafi y’uruzi rwa Niger. Tombouctou, muri 2009 yari ituwe n’abaturage 54,453, ikaba yaragejeje kuri dogere 54,5 z’ubushyuhe (54,5°C)
Ku mwanya wa 4 hari: Kebili
Ni rwagati muri Tuniziya mu butayu bwa Sahara. Ibarura ryakozwe muri Kebili muri 2004 ryasanze uyu mugi utuwe n’abaturage 18 693, igipimo cyo hejuru yagaragaje cyagejeje kuri dogere 55 (55°C)
Ku mwanya wa 3 hari : Ghudamis
Uyu mujyi uherereye mu burengerazuba bwa Libiya ku mupaka uyihuza na Tuniziya ndetse na Alijeriya utuwe n’abantu 7000. Ghudamis yigeze kugeza kuri dogere 55,1° (55,1°C)
Ku mwanya wa 2 haza : Greenland Ranch
Aka gace gaherereye muri Vallée de la Mort cyangwa mu kibaya cy’urupfu kiri muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuwa 10 Nyakanga 1913 aka gace niko kapimwemo ubushyuhe buri hejuru mu gice cyose cy’uburengerazuba bw’Isi, icyo gihe ngo hapimwe dogere 56,6° (56,6°C) nta muntu waba ahatuye, hakorerwa ubushakashatsi gusa
Ku mwanya wa mbere tuhasanga : Al-‘Aziziyah
Uyu mujyi uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Libiya ku birometero 55 uvuye Tripoli mu murwa mukuru. Muri 2009 wari utuwe n’abaturage 4,000. Kuwa 13 Nzeli 1922, nibwo hapimwe ubushyuhe buri hejuru kuri dogere 58 (58°C). Ngo kugeza ubu nta handi ubu bushyuhe bwari bwaboneka ku Isi yose.
Nyuma yo gusohora uru rutonde, abahanga mu by’ubumenyi bw’isi berekanye ko igituma ubushyuhe buzamuka kuri uru rugero ari uko aha hantu haba hafite ubutumburuke bugufi upimiye ku bw’inyanja ndetse rimwe na rimwe ugasanga buri hasi y’ubw’inyanja. Utu duce twose kandi tukaba duherereye mu butayu butandukanye bwo ku Isi.
Giovani Mahoro
Umuseke.com
5 Comments
ikijya gitangaza ku hantu nk’aha ni uko hashyuha gutya ku manywa ariko ninjoro nabwo hagakonja bitangaje kuburyo usanga igipimo cy’ubushyuhe gishobora kugera munsi ya zeru
Muri abahanga ndabemera cyane!
@umuseke.com,mwazadushakiye n’ahantu hashyuha n’ahakonja kurusha ahandi mu rwanda?kuko hari umuntu nunvise avuga ngo mu misozi ya kibuye hari ahantu hajya hagwa urubura
gusa numvise mwavuze ahantu mwirengagiza cairo ho mu misiri kandi naho ni hatari
muravuga aho ngaho uwabageza hano iwacu muri ARIZONA ngo mwuirebere
izubari riraca ibi ntukabisa
Comments are closed.