Warren Buffet abona ibyaha kuri Internet bifite ubukana kurusha ibisasu kirimbuzi
Uyu muherwe w’umunyamerika yemeza ko aho ikoranabuhanga rigeze, ubu abagizi ba nabi bakoresha internet bashobora guteza isi akaga kurusha uko ibisasu bya kirimbuzi byabigenza. Kuri we ngo ibitero bikorewe kuri mudasobwa ifite internet nicyo cyorezo gikomeye ikiremwa muntu gihanganye nacyo muri iki gihe.
Mu nama yari yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu mpera z’Icyumweru gishize, Warren Buffet yavuze ko nubwo atazi byinshi ku ikoranabuhanga ariko amakuru asoma amwereka ko abagizi ba nabi bashobora kuryifashisha bakangiza ibintu bishobora gutuma ikiremwamuntu kibaho nabi kurushaho.
Uyu muherwe asanga nubwo Leta nyinshi zikora ibishoboka byose ngo zikumire ko abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga bakangiza iby’abandi, ngo baracyari ikibazo muri rusange ku buzima bwa benshi nk’uko bivugwa na Reuters.
Warren avuze ibi nyuma gato y’uko hari abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga binjiye mu nyandiko z’amabanga ya Perezida watowe kuyobora Ubufaransa Emmanuel Macron (icyo gihe yari ataratorwa) bakayishyira hanze.
Bamwe bavuga ko ababikoze bari bagamije kumwangisha bamwe mu Bafaransa mbere gato y’amatora.
Amakuru afite uburemere bwa Gigabytes icyenda (9) niyo umuntu wiyise EMLEAKS yashyize ku mugaragaro k’urubuga rwa internet rwitwa Pastebin rwemerera abantu kurucishaho ibyo bashatse byose.
Muri ubu butumwa hari hakubiyemo za e-mails ze, nomero ze za ‘compte’ ndetse n’amasezerano y’akazi.
Amahirwe ni uko byose byari byaranditswe mu buryo buciye mu mucyo.
Mu mpeza z’ukwezi gushize hari abaminisitiri bubahwa cyane mu Bwongereza bashinje u Busuriya ko bukoresha ikoranabuhanga mu guhungabanya ubukungu bw’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Ubugizi bwa nabi bwifashishije ikoranabuhanga no mu Rwanda buherutse gukorerwa Diane Rwigara ushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, aho hagiye hanze amafoto ye yambaye ubusa agahita asakara hose.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW