Digiqole ad

Wari uzi ko mu ijuru hazajyayo abakiranutsi?

“Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33)

-Gukiranuka mu bwami bw’Imana n’ibyangobwa kuko ubwami bw’Imana ntibusa nk’ubundi bwami bwose bw’isi. Ubwami bw’Imana bwitwa ubwami bw’amahoro no gukiranuka.

-Ntibyashoboka ko uba mu bwami bw’Imana ukiranirwa(ukora ibyaha). Ngo bikunde ugomba kwiga gukiranuka ku gato n’akanini.

Dawidi yari azi gukiranuka pe! Imana iramwirata iravuga ngo ibonye umuntu ameze nk’uko umutima wayo ushaka kuko n’ubwo yagiraga integer nke yihutiraga kwihana kandi hahirwa abamesa ibishura byabo mu maraso y’Umwana w’intama nibo bazinjira mu rurembo Siyoni. Dukiranuka kubw’ amaraso ya Kristo Yesu ni nayo dutsindisha Satani(Ibyahishuwe 12:11).

-Ikibazo ni uko abantu bari mu matorero hasa nko mu bwami bw’Imana ariko ukabasangana gukiranirwa gukomeye, umuntu akibaza ngo: “Ko amatorero yiyongera ariko ibyaha nabyo bikaba byinshi, aho abari mu matorero ntibaba babikora nabo kuko batize gukiranuka?”

Abantu bose bari mu matorero bakiranutse isi yaba paradizo ariko nagira ngo nibutse abakirisito ko turi umucyo w’isi n’umunyu w’isi kandi ko nta wakongeza itabaza ngo aritwikirize intonga ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo rikaboneshereza bose(Matayo 5:11-13). Abantu bose bakwiye kutwigiraho gukiranuka kuko turi mu bwami bw’umukiranutsi Yesu.

-Icyo Biblia idusaba ni uko gishoboka kuko Biblia yuzuye abantu bakiranutse kandi bari mu bwami bw’Imana babanje kuba abanyantege nke nka twe ariko bemerera Imana irabahindura none ubu bitwa intwari zo kwizera; nawe rero ubigireho kugira wige gukiranuka. Ibyo wumva utatsinda wabitsinda ukitwa umukiranutsi ubiheshejwe n’amaraso ya Kristo Yesu(Abaheburayo 11).

-Nta muntu n’umwe uzabona impamvu yo gukiranirwa; bwaba ubukire, ubukene, ubupfakazi, ubupfubyi, ibibazo n’ibyo twita ibisubizo, ibyo n’ibindi ntavuze hari ababiciyemo barakiranuka kandi tugoswe n’igicu cy’abahamya twiyambure ibituma dukiranirwa(Abaroma 12:1).

-Ijambo ry’Imana rirasobanuye neza, mu ijuru hazajyayo abakiranutse ku bw’amaraso ya Kristo Yesu kandi ukiranirwa ntiyihane ntazajya mu ijuru. Ubwo rero gira amahitamo meza. Kuko hahirwa abafite imitima iboneye kuko ari bo bazabona Imana(Matayo 5:8).

-Yesu yabwiye abigishwa ngo: “Gukiranuka kwanyu nikutaruka ukw’Abafarisayo n’abanditsi ntimuzinjira mu bwami bw’Imana(Matayo 5:20). Yesu yagaye Abafarisayo kandi barageragezaga. Ibi bivuze ko dukwiye gushyiramo umwete mu gukiranuka, kuko kuva mu gihe cya Yohana Umubatiza ubwami bw’Imana buratwaranirwa.

-Amatorero agerageze kwigisha gukiranuka kuko urebye abantu bakiranirwa ni benshi kandi bitwa abantu b’Imana. Izina ry’ubukristo gusa ritarimo gukiranuka nta cyo rizakumarira ku munsi w’urubanza, byaba byiza urebye gukiranuka ku giti cyawe kuko buri muntu mu itorero akwiye kuba uwejejwe muri ryo.

-Umuririmbyi yaririmbye ngo: “Uwiteka umucamanza ambonyeho amaraso ntancira urubanza rubi anyita umukiranutsi(indirimbo 120 mu gushimisha). Mbifurije gukiranuka gukomoka mu maraso ya Kristo Yesu, amen!

Pastor  Désiré HABYARIMANA

2 Comments

  • Ibyo nukuri nihame ridakuka!

  • Ko ari ukurise sha ugirango gukiranuka biroroshye abakene tuvuga ko ducumuzwa nuko duhorana inzara abakire bagacumuzwa nuko Imana yabahaye ntibarekure ibyo yabahaye kdi ntibashime nge mbona bishobotse mwijuru haba tolerence kko ni hatari twese nta wera

Comments are closed.

en_USEnglish