Digiqole ad

Wari uzi icyo wakora ngo ubone umugisha uva ku Mana?

Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro, uko abe ariko bashyirisha izina ryanjye ku b’isirayeli, nanjye nzabaha umugisha ( kubara 6:24-27). Umugisha  Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho ( Imigani 10:22).

Iyi ni imwe mu mirongo myinshi  y’ijambo ry’Imana, yerekana uburyo umugisha utangwa n’Imana ku bwoko bwayo, ikaba ikunze guhukoreshwa mu guhumuriza imitima y’abantu bari mu kaga cyangwa bagowe mu buryo butandukanye, nyuma rero yo kuyisoma tukaba twifuza kuvuga ku kibazo cyavuzwe haruguru ngo: “Umuntu yabona gute umugisha uva ku mana”,cyangwa twibaze ngo “ese hari icyo asabwa gukora cyangwa umugisha urizana”.

Nkuko bigaragara, Imana yari yarahaye abatambyi ubushobozi bwo gusabira ubwoko bw’Imana (abisiraheli) umugisha, bakaba barawugabiwe nk’impano cyangwa umurage bitavuye kuyindi mihango iyo ariyo yose gusa kuko Imana yari ibatekerejeho, uyu mugisha ntibabashaga kuwakwa ngo babone umuvumo kabone n’aho bavumwa n’umuhanga cyangwa umunyempano, akaba ari nabyo byabaye kuri Balaki ubwo yingingaga Balamu ngo abavume (Kubara 22,23), uyu mugisha rero wagaragaraga mu mpande zose z’ubuzima kuko Imana yareMye ubugingo kdi igashaka ko bumera neza ni nayo yaremye umubiri kandi yifuza ko unatera imbere ni nayo mpamvu itanga umugisha.

Gusa n’ubwo bari baragiriwe ubu buntu ntago byabaheshaga uburengazira bwo gukora ibyo Imana idashaka, cyangwa ngo bigomeke ku mategeko ya Mose, Oya uwigomekaga ntiyaburaga guhanwa cyangwa se kudahabwa  umugisha, twibuke amagambo Imana yabwiye Kayini ubwo yarakariraga umuvandimwe we Abeli, nyuma y’uko Imana ititaye ku ituro rye ahubwo Igaha umugisha Abeli yagize iti “ni iki kikurakaje kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byufuza ariko ukwiriye kubitegeka” ( Itangiriro 4:5-7)

Bene data ni byiza ko duhabwa umugisha mubyo dukora byose, yaba mu murimo w’Imana cyangwa mu buzima busanzwe ariko turasabwa ibintu bikurikira:

  • Ni ngombwa gukiranukira Imana.
  • Ukwiye gukora cyane kandi tugakoresha impano wahawe zose.
  • Kuticira inzira ngo ushakishe umugisha mu nzira zirimo icyaha.
  • Gufata ijambo ry’Imana ko ariko kuri konyine kubaho
  • Kwemera ndetse ukizera ko muri wowe harimo umumaro
  • Kutita ku mateka mabi wanyuzemo
  • Kudashaka kumera nk’abandi.

Bavandimwe Dukeneye umugisha w’Imana kugirango tubashe kugira ubuzima bwiza, ariko irembo ry’Umugisha riri muri wowe, riri mubyo urimo uyu munsi, kandi riri mubo muri kumwe uyu munsi, kora ibyiza ukiri muri runo rwego urimo, ubundi Imana yiteguye kukugirira neza, kandi   ntago yifuza kukugirira nabi kuko iragukunda.

RUTAGUNGIRA Ernest
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mureke inzika kugirango tu bone umugisha

  • Imana ibahe umugisha ernest ibi bintu numugisha kuri twe.

  • Imana ibahe umugisha.reka dushake Imana no gukiranuka ibindi tuzabyongererwa.

  • Imana ihabwe icyubahiro
    NB:nifuje gukosora kumyandikire y’ikinyarwanda ku ijambo (ntago rikoreshwa n’abantu benshi cyane cyane abanyarwanda)aho kuvuga ntago dukoreshe”ntabwo” hakoreshejwe igihekane”bw”.Murakoze

  • MURAK0Z Imana yadukunze kubwubuntu iduha agakiza kubuntu ariko umugisha ugira condition iyambere ni ugukiranuka,indi ni imirimo myiza nanone no gusenga .urugero wasoma kuri gutgeka kwa2 28:i-15.murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish