Wai Yeka wa Musanze FC yatowe nk’UMUKINNYI W’UKWEZI kwa Werurwe
Rutahizamu wa Musanze FC Wai Yeka niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Werurwe muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.
Ni mu mushinga w’UM– USEKE IT Ltd ufatanyije na AZAM TV ugamije guteza imbere impano z’abakinnyi no kurushaho kumenyekanisha umupira w’amaguru mu Rwanda.
Wai Yeka w’imyaka 29 akomoka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, azwi cyane muri shampiyona y’u Rwanda mu makipe atandukanye nka Musanze FC na Sunrise FC. Yamenyekanye mu mwaka w’imikino wa 2013-14 ubwo yarangizaga shampiyona atsinze ibitego 14.
Mu mikino ine yagendeweho atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda wa Werurwe, yatsindiyemo Musanze FC akinira ibitego bitanu anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.
Icyazamuye amanota ye bigatuma atsinda abo bari bahanganye ni uko ibyo bitego yabitsinze amakipe akomeye arimo Kiyovu sports yatsinze bibiri, Police FC yatsinze bibiri na AS Kigali yatsinze kimwe.
Byafashije ikipe ya Musanze FC kuba imwe mu makipe yasaruye amanota menshi mu kwezi gushize, umunani mu mikino ine. Byatumye ica kuri Bugesera FC ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.
Wai Yeka atowe nk’umukinnyi warushije abandi kwitwara neza atsinze Danny Usengimana wa Police FC, Mutsinzi Ange Jimmy na Pierrot ba Rayon sports.
Uko Wai Yeka yarushije abandi amajwi
Amajwi 1358 yatanzwe kuri internet binyuze ku rubuga UM– USEKE.RW. Aba batoye bahabwa 40% y’amajwi ngenderwaho. Naho akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani barimo abatoza bane n’abanyamakuru bane bahabwa 60%.
Amajwi yose hamwe (votes + comments) kuri internet (1358)
- Wai Yeka: 54
- Mutsinzi Ange: 580
- Danny Usengimana: 64
- Kwizera Pierrot: 660
Amajwi y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 8
- Wai Yeka: 8
- Mutsinzi Ange: 0
- Danny Usengimana: 0
- Kwizera Pierrot: 0
Muri rusange:
- Wai Yeka: 61.5%
- Mutsinzi Ange: 17.3%
- Danny Usengimana: 1.8%
- Kwizera Pierrot: 19.4%
Uyu rutahizamu ari no mubahatanira igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda gitangwa na AZAM TV ifatanyije na FERWAFA, kuko afite ibitego 13 arushwa bibiri na Danny Usengimana.
Iki gihembo (Umuseke Player of the month award) gitangwa n’Umuseke IT Ltd ifatanyije na AZAM TV na FERWAFA, Wai Yeka azagishyikirizwa ku mukino ikipe ye izakiramo Rayon sports tariki 29 Mata 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE
7 Comments
aha murimo kwicururiza twabavumbuye. ntawe uzongera guta umwanya hano ngo arasoma aya manjwe yanyu.
kabisa
arko namwe murakabya kbsa iki gihembo cyari icya pierro nuko nduzi mwazanye isaranga kdi foot iyumuntu akurusha abakurusha mujye mwemera!!
Ntimukaduteshe igihe ngo turatora kuko mbona ko mutaduha agaciro abantu batorera hano. Uriya agiye mu matora koko yatsinda Ange ntavuze Pierrot koko?
ntimuzongere gushyiramo abakinnyi ba rayon,kuko ibyo bakina birenze urwego abatora bariho,namwa ubwanyu birabarenze kure cyane muge mushakishiriza mucya2 aho mushoboye
Murabeshe cyane into muligukora ntaho buhukiye kabisa murote into mugambiliye
Ntabwo ari abakunzi b’umupira w#amaguru bamutoye kuko uwo batoye birigaragaza! ese nimusobanure impamvu abo “batechniscien 8 barusha ibiro imbaga y’abantu barenze 1000!
Comments are closed.