Digiqole ad

Wafashe ute umuntu wahuye n’ihungabana?

Mu ngaruka za Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 harimo ihungabana. Ihungabana ryibasira cyane cyane abacitse ku icumu ry’ayo mahano no ku babuze ababo ndetse n’ababibonaga.

Muri Gicurasi umwaka ushize mu kigo cya Saint Joseph Le Travailleur abana barenga 100 bibasiwe n'ihungabana/photo Nkurunziza
Muri Gicurasi umwaka ushize mu kigo cya Saint Joseph Le Travailleur abana barenga 100 bibasiwe n'ihungabana/photo Nkurunziza

Nyuma y’akaga gakomeye (nk’ibyabaye mu 1994) umuntu asigara atakiri nka mbere, si uburwayi bwo mu mutwe nkuko hari uwabyibaza ahubwo ni ingaruka z’ibiba byarabaye kuri muntu.

Ubu ni bumwe mu buryo kwakwifashishwa mu gutabara ugize ikibazo cy’ihungabana.

Tandukanya ihungabana n’ihahamuka

Ese ihungabana ni iki ?

Ihungabana ni imihindukire y’umuntu mu mico, mu myifatire, mu mikorere, mu byiyumviro, amarangamutima, bitewe n’ibintu yanyuzemo, yabwiwe, yabonye se, birenze ubushobozi bwacu bwa kamere bwo gukemura ibibazo bidasanzwe duhura nabyo mu buzima.

Umuntu ufite ihungabana (PTSD=Post- Traumatic stress Disorder), arangwa na bimwe mu bikurikira :

A. umuntu agomba kuba yaragezweho n’ikintu gikomeye nka Genoside, imyuzure, ubwicanyi bukabije….(traumatic event) nyuma akagerwaho n’ibi bikurikira:

1. Icyo kintu kigomba kuba cyaramubayeho,cyangwa akibera umuhamya.

2. Kugira ubwoba bukabije (intense fear).

B. Asa nkugarutse muri byabihe mu mutwe we ( re-experiencing) mu buryo bukurikira:

1. Kubona amashusho, ibitekerezo n’ibyiyumviro bimwereka nka cya gihe ahura nicyabimuteye

2. Imikorera ihunga nk’umuntu ugezweho nabya bihe bya Genoside

3. Kuba hari ikintu gifite aho gihuriye na jenoside ahuye nacyo

4. Imihindukire y’imikorere y’umubiri (Physiologic reactivity)

C.Guhunga ikintu cyose cyamwibutsa ibihe bya Genoside

D.kimwe muri ibi:

1. Kubura ibitotsi

2 Kurakara ubusa

3. Gukurikirana akantu kose(hypervigilance)

Uburyo bwo gufasha uwahungabanye gukira

Intandaro ni Genocide
Intandaro ni Genocide babonye

– Abantu bamukura mu kivunge cy’abantu agashyirwa ahantu hatuje kandi hiherereye.
– Ari mu rugo naho, bakamwegera bakamutega amatwi bakamuhumuriza.
bya bangombwa bakihutira kumushyikiriza inzego z’ubuvuzi ari zo:
– Abajyanama b’ubuzima
– Ikigo nderabuzima,
– Ibitaro by’akagari biri hafi.
– Ikigo gifasha abafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe ( SCPS)
– Ibitaro by’ indwara zo mu mutwe by’i Ndera.
Buri wese rero akwiye kwirinda gutererana ufite ibibazo by’ihungabana. Niba hagize umuntu uhura n’ibyo bibazo, inama nziza niyo kumutega amatwi ndetse no kwihutira kumujyana kwa muganga.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish