Digiqole ad

Volleyball: Yakan Laurence yageze mu mwiherero w’ikipe yitegura Zone 5

 Volleyball: Yakan Laurence yageze mu mwiherero w’ikipe yitegura Zone 5

Yakan Lawrence ukina mu Buyapani wari waratinze kugera mu Rwanda yasanze bagenzi be mu mwiherero

Hasigaye icyumweru kimwe ngo mu Rwanda hatangire irushanwa rya Volleyball rihuza amakipe y’ibihugu yo muri Zone 5. Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro yishimiye kwakira umukinnyi wabigize umwuga Yakan Guma Laurence ukina mu Buyapani.

Yakan Lawrence ukina mu Buyapani wari waratinze kugera mu Rwanda yasanze bagenzi be mu mwiherero
Yakan Lawrence ukina mu Buyapani wari waratinze kugera mu Rwanda yasanze bagenzi be mu mwiherero

Kuva tariki 21-29 Nyakanga 2017 kuri petit stade i Remera hazabera irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Ibihugu bizaryitabira ni u Rwanda, Kenya, Misiri na Uganda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itozwa na Paul Bitok yatangiye imyotozo abakinnyi bataha iwabo muri Kamena, itangira umwiherero tariki 7 Nyakanga 2017.

Abasore bakina mu Rwanda n’abakina hanze bageze mu mwiherero. Uwatinze kuhagera ni umwe mu barusha abandi inararibonye Yakan Guma Laurence.

Uyu kapiteni wungirije w’u Rwanda ukina muri Oita Miyoshi club yo mu Buyapani yageze mu gihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa gatatu.

Imyiteguro y’iri rushanwa iragenda neza nkuko Umuseke wabitangarijwe n’ Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Volleyball (FRVB) mu Rwanda Karekezi Léandre.

“Imyiteguro iragenda neza. Amafaranga dukesha umufatanyabikorwa wacu MINISPOC yose twarayabonye icyo dutegereje ni umunsi nyirizina wo gutangira irushanwa. Ingengo y’imari yose ni asaga miliyoni 80frw, kandi arahagije ngo dukore irushanwa ryiza rizasubiza u Rwanda ishema mu mukino wa Volleyball”

Abakinnyi 17 bari mu mwiherero ni;

  1. Mutabazi Bosco (APR)
  2. Karera Emile (Gisagara VC)
  3. Mutabazi Yves (APR)
  4. Mukunzi Christophe (Bulgaria)
  5. Kavalo Patrick (Gisagara VC)
  6. Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)
  7. Ntagengwa Olivier (UNIK VC)
  8. Murangwa Nelson
  9. Niyogisubizo Samuel (Taizon)
  10. Musoni Fred (Finland)
  11. Sibomana Placide (Qatar)
  12. Kwizera Pierre Marchal (Gisagara VC)
  13. Irakarama Guillaume
  14. Mahoro Yvan (Euro Federal University mu Burusiya)
  15. Kagimbura Hérve (REG)
  16. Cyusa Rene Jacob (REG).
  17. Yakan Guma Laurence (Oita Miyoshi club yo mu Buyapani)
Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bakina mu Rwanda bitabajwe
Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bakina mu Rwanda bitabajwe
Musoni Fred ukina muri Finland nawe yarahageze
Musoni Fred ukina muri Finland nawe yarahageze
Leandre Karekezi yemeza ko imyiteguro bayigeze kure
Leandre Karekezi yemeza ko imyiteguro bayigeze kure
Bari bamaze iminsi bakora bataha ariko ubu batangiye umwiherero
Bari bamaze iminsi bakora bataha ariko ubu batangiye umwiherero
Bakomeje imyitozo ibera kuri petit stade
Bakomeje imyitozo ibera kuri petit stade
Abasore babukereye
Abasore babukereye

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish