Digiqole ad

Volleyball: u Rwanda rwiyunyuguje Kenya

Ku maseti atatu ku busa, u Rwanda rumaze gutsinda ikipe ya Kenya mu marushanwa y’akarere ka gatanu. Ikipe ya Kenya niyo urebye yagaragaraga nk’ikomeye mu makipe atatu yandi yitabiriye.

Ni mu mukino wari ukomeye na mbere y’uko utangira, aya makipe yombi yari yabashije gutsinda umukino mu mikino yayo ibanza, Kenya yabashije gutsinda Uganda iyirusha, n’u Rwanda rwatsinze u Burundi. Byasaga rero nkaho uyu mukino ari uwa nyuma.

Minisitiri w'intebe  Makuza ashimira abakinnyi
Minisitiri w'intebe Makuza ashimira abakinnyi

Abafana bitabiriye uyu mukino ari benshi cyane, umukino watangiye u Rwanda rurusha Kenya ndetse na Set ya mbere ruyitsinda ku manota 25 kuri 23. Aha hagaragaye ubuhanga bw’abakinnyi nka Elie (Giti), Lawrence Yakana na Eric Nsabimana. Set ya kabiri yatangiye bisa naho ikipe ya Kenya ishaka gutsinda nayo indi Set ariko ntibyabakundira kuko nayo bayitsinzwe kuri 25 – 22.

Umukino waje gusozwa na Set ya gatatu yaranzwe cyane n’umurindi w’abafana bagoye cyane ikipe ya Kenya, akazi k’abakinnyi nka Kwizera Marchall, Dusabimana Vicent na Mukunzi Christopher katumye atake (Attack) y’abakinnyi ba Kenya Ibrahim Oduor na Solomon Bitok ntacyo bageraho kuri iyi Set ya nyuma, bayitsinzwe ku manota 25 – 19 umukino urangira utyo.umutoza Paul Bitok akaba yatangaje ko uyu mukino warukomeye ariko yari yawiteguye kuko ikipe ya Kenya ayizi cyane kandi yanayikiniye, akanayitoza.

Kuri uyu mukino hagaragaye abanyacyubahiro nka minisitiri w’intebe Bernard Makuza ndetse n’uwahoze ari minisitiri wa Sport n’umuco Yozefu Habineza bari baje gushyigikira iyi kipe. Amavubi nabasha gutsinda umukino usigaje wa Uganda izahita ibona ticket yo gukina imikino ya All African Games izabera muri Mozambique mu kwa cyenda uyu mwaka.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

en_USEnglish