Digiqole ad

Volleyball: Tricolorul LMV yo muri România yasinyishije Nelson Murangwa

 Volleyball: Tricolorul LMV yo muri România yasinyishije Nelson Murangwa

Nelson Murangwa uri mu ikipe yitegura Zone 5 yabonye club nshya

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball Nelson Murangwa wari usanzwe akina nk’uwabigize umwuga muri  Liiga Riento muri Finland yabonye ikipe nshya ‘Tricolorul LMV Ploiesti VC’ mu cyiciro cya mbere muri România.

Nelson Murangwa uri mu ikipe yitegura Zone 5 yabonye club nshya
Nelson Murangwa uri mu ikipe yitegura Zone 5 yabonye club nshya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2017 nibwo urubuga rwa Internet rwa Tricolorul LMV Ploiesti VC rwatangaje ku mugaragaro ko basinyishije umukinnyi w’umunyarwanda Nelson Murangwa upima metero 2,07 n’ibiro 90.

Uyu musore wavutse tariki Gashyantare 1993 yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe yo muri România ariko adahari kuko ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka gatanu, Zone 5 izabera mu Rwanda kuva tariki 21-29 Nyakanga 2017.

Tricolorul LMV Ploiesti VC ibaye ikipe ya kane Murangwa akiniye yabigize umwuga nyuma ya Oita Miyoshi Weisse yo mu Buyapani yakiniye 2014-15, Middelfart VC yo muri Danemarque yakiniye 2015-16, na Liiga Riento yo muri Finland yakiniye umwaka ushize w’imikino.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish