Volleyball: Rayon sport imaze amezi 11 idahemba abakinnyi
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon sport Volleyball Club baganiriye n’Umuseke batubwiye ko ubu nta moral bafite kuko bamaze amezi 11 badahembwa, uku kubura akanyabugabo bikaba ngo ari imwe mu mpamvu yatumye batsindwa na UNATEK iseti imwe ya mbere nubwo umukino wabaga muri week end ishize waje guhita usubikwa kubera imvura nyinshi.
Abenshi mu bakinnyi b’ikipe ya Ryon Sport ya Volley bibaza impamvu badahembwa kandi babyemererwa n’amategeko, ubu amezi akaba abaye 11.
Umwe utifuje ko amazina ye atangazwa mbere y’uriya mukino wagombaga kubera i Kibungo yagize ati “Nawe se ubu tumaze amezi 11 tudahembwa, urebye nta n’imyitozo duheruka. Ubu utureba nibwo tugihura ntabwo twigeze twitabira imyitozo yo kwitegura uyu mukino.”
Aba bakinnyi bavuze ko ubu basigaye bahura bagiye gukina shampiyona gusa kuko batabona ubushobozi bwo kwitabira imyitozo kandi ngo ubuyobozi bw’ikipe busa nubwibagiwe ko abakinnyi bagomba guhembwa.
Umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe ati: “Ubu dusigaye duhurira ku umukino wa Shampiyona gusa, gukora imyitozo byo ntibishoboka kuba kuko tuba twagiye gushaka imibereho ahandi. Ubanza Rayon yaribagiwe kuduhemba!”
Ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yashinzwe muri Nzeli 2013. Ubwo yashingwaga umuyobozi wayo, Ntazinda Anserme yavuze ko bagiye kubaka iyi kipe k’uburyo bukomeye bahereye ku mibereho y’abakinnyi.
Icyo gihe yagize ati: “Icyambere cyari ugushyiraho ubuyobozi, icya kabiri kwari ugushaka abatoza beza kandi twarababonye, ubu icya gatatu ni ugushaka no gusinyisha abakinnyi bakomeye mu Rwanda. Turashaka kubaka ikipe ikomeye kandi itsinda, ntabwo ari ya kipe yitabira amarushanwa gusa ngo itahire icyo.”
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
4 Comments
nuko muratangiye ,itangazamakuru mwaboneranya Rayon,muvuye muri foot none mugeze muri voll ngo ntihemba muzayihembere niba bibabaje! ntimukibasire RAYON!
Amezi 11? Ni abakorera bushake!?
Muraje nayo muyitezemo akavuyo….. ariko Rayon Sport niyo mubonamo amakuru byihuse cg niyo ituma inkuru zanyu zisomwa? Ubuse APR imaze igihe kingana iki ra? Abo bakinnyi se babikubwiye ko nta numwe watangiriye volley ball muri Rayon bakubwiye ko aho baturutse bahembwaga neza??? Muge muvuga ibyubaka bana….
Iyi nkuru nztisdhobora kuba ariyo kuko nta mukinnyi wamara icyo gihe adahembwa ngo abe akigaragara mu kibuga!
Comments are closed.