Digiqole ad

Volleyball: Mu mukino utitabiriwe, APR VC itsinze Rayon Sports VC Seti 3-0

 Volleyball: Mu mukino utitabiriwe, APR VC itsinze Rayon Sports VC Seti 3-0

‘Reception’ za APR VC ziri mu byayifashije gutsinda Rayon Sports VC.

Kuri uyu wa gatandatu kuri Petit Stade i Remera, APR VC ihatsindiye Rayon Sports VC amaseti atatu ku busa (3-0), mu mukino utitabiriwe n’abakunzi ba Volleyball nk’uko bisanzwe.

'Reception' za APR VC ziri mu byayifashije  gutsinda Rayon Sports VC.
‘Reception’ za APR VC ziri mu byayifashije gutsinda Rayon Sports VC.

Ubusanzwe APR na Rayon Sports VC iyo zahuye, uba ari umukino uryoheye ijisho. Gusa uyu wo siko byagenze kuko Rayon Sports ya Nyirimana Fidel yagaragazaga urwego rwo hasi.

Rayon Sports y’abakinnyi batamenyereye Shampiyona yagowe cyane na APR VC irimo abakinnyi bazwi muri Volley y’u Rwanda nka Kapiteni wayo Mutuyimana Aimable, Mutabazi Bosco, Tugume Barnabas na Karera Dada na Irakarama Guillome (bavuye muri Rayon Sports).

APR VC yatsinze Iseti ya mbere ku manota 25-16. Iya kabiri, n’iya gatatu zombi izitsinda ku manota 25-17.

Nyuma yo gutsindwa, Nyirimana Fidel yabwiye itangazamakuru ko ntacyo anenga abakinnyi ndetse n’abafana.

Ati “Ntabwo ntunguwe. APR ni ikipe ifite abakinnyi bamaze kumenyera. Iri ku rwego rundenze. Njye icyo nishimiye n’uko abasore banjye uko umunsi utashye ngenda mbona ko barimo kumenyerana.”

Nyirimana ngo ntacyo ashinja abafana  ba Rayon sports batakiza gushyigikira ikipe yabo.
Nyirimana ngo ntacyo ashinja abafana ba Rayon sports batakiza gushyigikira ikipe yabo.

Abajijwe niba atabona inzitizi mu kuba abafana ba Rayon Sports batagishyigikira ikipe ya Volley ku bwinshi nk’umwaka ushize, Nyirimana yasubije ko ntacyo abanenga kuko nta musaruro, ariko ngo arimo kugerageza kubaka ikipe, kandi yizeye kuzabagarura ku kibuga.

Sam Mulinge utoza APR FC we ngo akomeje urugendo rwo gutwara igikombe aheruka 2014. Gutsinda Rayon Sports ngo ntabwo abibona nk’igitangaza, kuko afite abakinnyi beza, kandi ngo intego y’uyu mwaka ni igikombe.

Mulinge we ngo intego ni igikombe.
Mulinge we ngo intego ni igikombe.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese Baba Bihagazeho Kuberiki?Bazanye Abanyamahanga!Nubwo Ari Ba Afande Bose Bazivuguruza Too!

  • Ariko ko nabonye izo kipe z’aba abafandi zikina akenshi ntihagire abantu bajya kureba umupira uwo bimaze iki? Njye mbona ibyiza ari uko bazajya bakina imikino ya gisilikari gusa iy’abasivili bakayirekera amakipe y’abasivili.

  • NI BAGARUKE BAKINE KATA BATWARE IBIKOMBE MU MANYANGA GUSA STARS A DOMICILE

  • dore ikibazo kinini gihari mumukino wa volley mu rwanda.ntabwo mutugezeho gahunda zimikino ,igihe izabera naho izabera.none twajya kuyireba dute tutazi igijhr izabera?

Comments are closed.

en_USEnglish