Digiqole ad

Volleyball Rwanda-NUR umukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu ya Velleyball yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’Urwanda mu rwego rwo kwitegura amarushanwa Ikipe ya Kaminuza ya Volleyball n’abafana yegukana igikombe

Umukino nyirizina watangiye ku isaha ya saa tanu z’amanywa kuri uyu wagatandatu muri gymnase ya Kaminuza, imbere y’abafaba bagera nko ku1000. Amakipe yose akaba yakinaga afite ishyaka ryo gutsinda. Ku ruhande rw’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, umutoza yari JADO Kastal naho ikipe y’igihugu yatozwaga na Paul Bitock wari yungirijwe na Fidèle Nyirimana.

Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu itsinze Kaminuza amaseti atatu kuri imwe. Nyamara ikipe ya Kaminuza mu maseti abiri ya mbere ikaba yari yakinnye neza abafana bayo ntibayiha amahirwe yo kuba yanatsinda umukino.

Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe y’igihugu yatangarije ikinyamakuru Umuseke.com ko ikipe ye ayiha amahirwe yo kuba yazitwara neza mu marushanwa igiye gukina akurikije uko yayibonye. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com yagize ati, «Mu mukino hagiye habonekamo udukosa, ariko ni uko ikipe itaramenyerana.» Kuba ikipe y’igihugu yabanje kugorwa na Kaminuza mu maseti ya mbere, umutoza ngo nta kibabazo abibonamo.

Umukinnyi witwaye neza mu mukino wose akaba ari Laurence usanzwe ukina mu ikipe ya APR Valleyball Club. Ku ruhande rw’abafana benshi bakurikiranaga umukino, ariko bo ntibumvikanaa n’umutoza ku kuba atarahamagaye umukinnyi Adolphe.

Kuri icyo kibazo umutoza akaba yadutangarijeko agiye kubyigaho bakabiganira byaba ngombwa akazamwitabaza Umutoza wa Kaminuza akaba yavuzeko mubyatumye atsindwa harimo kuba ikipe ye itarimo abakinnyi bamwe b’ingenzi nka ba Nsabimana Alias Machine, Daddy Mutabazi ndetse na Gasongo bari mu ikipe y’igihugu. Avugana n’ikinyamakuru Umuseke.com, umutoza JADO Kastal yagize ati, «Abakinnyi nari nabahaye inshingano zo gukina bataka ariko kubara umubare muke baje kunanirwa.»

Ikipe y’igihugu ikaba yakinaga yitegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Volleyball azatangira i Kigali kuwa kabiri ataha.I kipe ya Kaminuza na yo ikaba yakinaga mu rwego rwo gukomeza imyiteguro dore ko ariyo izahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu.

Hatangimana ANGE-ERIC
Umuseke.com

 

 

 

 

 

en_USEnglish