Digiqole ad

Kenya itangiye neza imikino Zone 5

Volleyball: Ikipe y’igihugu cya Kenya ya Volley Ball imaze gutsinda umukino wayo w’ikubitiro wayihuzaga n’igihugu cya Uganda mu mikino y’aka karere ka 5 ka Afrika mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya muri All African games izabera i Maputo muri Mozambique mu kwezi kwa 9 kw’uyu mwaka.

Ku mukino rero wafunguraga ano marushanwa yatangiye kuri uyu munsi ku isaha ya saa kumi z’umugoroba kuri Petit stade i Remera, Kenya imaze kwisasira bitayigoye ikipe y’igihugu cya Uganda ku maseti 3 kuri 0 (seti ya mbere:25-20), (seti ya kabiri:25-21) naho (seti ya gatatu:25-19). Uyu mukino ukaba utanarengeje isaha imwe ku bamaze kuwureba doreko utari no kurwego ruhanitse kuko igihugu cya Kenya cyarushaga cyane abagande.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

 

en_USEnglish