Digiqole ad

Volley Ball: Ikipe y'igihugu yerekeje muri Cameroun

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yerekeje muri Cameroon  kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2014 ahagana mu ma saa saba z’ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza mu gihugu cya Cameroon.

Ikipe y'igihugu ya Volleyball ubwo yiteguraga gukina na Rayons Sport Volleyball Club
Ikipe y’igihugu ya Volleyball ubwo yiteguraga gukina na Rayons Sport Volleyball Club

Ikipe y’igihugu ya Volley igiye muri Cameroon mu kwitabira amajonjora yanyuma yo kuzajya mu gikombe cy’isi cy’umukino wa Volley, kizatangira tariki ya 30 Kanama kugeza ku ya 21 Nzeri, 2014 mu gihugu cya Pologne.

Amarushanwa u Rwanda rwitabiriye zakina na Algerie kuwa kabiri tariki ya 18 Gashyantare, rukurikizezeho Cameroon bucyeye bwaho, habeho ikiruhuko cy’iminsi ibiri, rukine na Gabon kuwa gatandatu, umukino wa nyuma rukazawukina na Nigerie ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014.

Olivier Ntaganda umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bakina ku ruhande rw’iburyo akaba anaherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’umwaka ushize, yunze mu ry’umutoza Poul Bitok, avuga ko bafite amahirwe yo kuzagaragara mu makipe ya mbere akomeye muri Afurika.

Yagize ati “Turashaka kwerekana ko tutageze muri iki cyiciro ku bw’amahirwe, ko ahubwo twabikoreye kugira ngo tuhagere, twizera ko niba twarageze muri iki cyiciro  dushobora no kuzakora byiza kurushaho tukaharenga.”

Uyu mukinnyi yongeyeho ko u Rwanda rufite abakinnyi beza kandi bamenyereye amarushanwa, kandi n’ibindi byose bisabwa barabihawe ku buryo hari amahirwe menshi yo kuba u Rwanda rwatsinda aya marushannwa rukazagaragara mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa yo ku rwego rw’isi.

Olivier Ntaganda  avuga ko  nta mpungenge bazakora iyo bwabaga ngo bitware neza muri Cameroun.

Abakinnyi 12 barekeje muri Cameroun

  • Nelson Murangwa
  • Yakan Guma Lawrence
  • Flavien Ndamukunda
  • Theogene Tuyishime
  • Fred Musoni
  • Pierre Kwizera Marchal
  • Bosco Mutabazi
  • Hervé Kagimbura
  • Theodore Muyango Hyango
  • Olivier Ntagengwa
  • Christophe Mukunzi
  • Amaible Mutuyimana

Damas NKOTANYI
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish