Digiqole ad

Vitalo’o yatsinze APR FC iyisanze i Kigali

Mu byumweru bibiri biri imbere APR irasabwa gutsinda 2 – 0 i Bujumbura nyuma yo gutsindirwa i Kigali kuri uyu wa gatandatu ibitego 2-1 n’ikipe ya Vitalo’o mu marushanwa y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri Africa ategurwa na CAF. 

Mubumbyi ibumoso agerageza guca kuri myigariro wa Vitalo'o
Mubumbyi ibumoso agerageza guca kuri myigariro wa Vitalo’o

Ikipe y’umutoza Kanyankore Gilbert bita Yaounde yarushije imbaraga ikipe ya APR mu mukino, ibasha kuyishyiramo ibitego bibiri ku busa mbere y’uko APR ibona kimwe cyo kuyihoza amarira imbere y’abafana bayo.

Ku munota wa 25 nyuma yo guhererekanya neza  na bagenzi be Leopold Nkurikiye yatsinze icya mbere ku burangare bwa ba myugariro ba APR ndetse na nyezamu Ndayishimiye Jean Luc bita Bakame.

Igitego cya kabiri cya Vitalo’o cyagiyemo mu gice cya kabiri ku munora wa 67, gitsinzwe na Tambwe Amis wari uhawe na mugenzi we Christian Mbirizi, ni nyuma y’uko aciye ku ruhande rw’inyuma rukinaho umusore Michel Rusheshangonga yari umaze gusimbuzwa Maxime Sekamana.

Uyu Sekaman w’imyaka 19 ariko nyuma y’iminota ibiri yahise abona igitego cya mbere cya APR kuri centre ya Iranzi Jean Claude yatereye kure Sekamana atera adahagaritse umuzamu wa Vitalo’o ntiyabasha kuwufata.

Ku munota wa 78, Andrew Buteera yabuze igitego nyuma yo guhererekanya neza na Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy) ari nawe wari uyoboye abasore bato ba APR FC. APR yakomeje gushakisha ariko umukino urinda urangira itsinzwe ityo mu rugo. 

Ikipe izakomeza hagati ya APR na Vitalo’o izahura na Enugu Rangers yo muri Nigeria, ikinamo umusore Sunday Mba watsinze igitego cyahaye Nigeria igikombe cya Africa giherutse kurangira muri South Africa.

Iranzi ari mu bakinnyi bagoye cyane Vitalo'o
Iranzi ari mu bakinnyi bagoye cyane Vitalo’o
Iranzi yagerageje no gutera amashoti n'ukuguru kw'indyo n'ubwo ubusanzwe akinisha imoso
Iranzi yagerageje no gutera amashoti n’ukuguru kw’indyo n’ubwo ubusanzwe akinisha imoso
Hegman agerageza gushaka aho anyura
Hegman agerageza gushaka aho anyura
Ba myugariro b'abarundi ntabwo bari boroshye
Ba myugariro b’abarundi ntabwo bari boroshye
Mu bafana b'icyubahiro
Mu bafana b’icyubahiro
Mu baciriritse
Mu baciriritse umukino wari wabashobeye ubwo byari 1-0
Abafana ba APR bari babukereye
Abafana ba APR bari babukereye
Hakurya mu 10 mu kicaro cyagutse cy'abafana ba APR FC
Hakurya mu 10 mu kicaro cyagutse cy’abafana ba APR FC
Mubumbyi Barnabé agerageza guca kuri Kaze Gilbert myugariro wa Vitalo'o
Mubumbyi Barnabé agerageza guca kuri Kaze Gilbert myugariro wa Vitalo’o
Ubwo byari 2-1 habura iminota itari myinshi umuzamu wa Vitalo'o yahaniwe gutinza umukino
Ubwo byari 2-1 habura iminota itari myinshi umuzamu wa Vitalo’o yahaniwe gutinza umukino
Ubwo umukino wari urangiye byari ibyishimo ku bavukanyi b'i Burundi
Ubwo umukino wari urangiye byari ibyishimo ku bavukanyi b’i Burundi
Aba bo babyeretse Imana
Aba bo babyeretse Imana
Umutoza Eric Nshimiyimana nyuma y'umukino yari akonje bigaragara
Umutoza Eric Nshimiyimana nyuma y’umukino yari akonje bigaragara
we na mugenzi we Kanyankore Gilbert mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino
we na mugenzi we Kanyankore Gilbert mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino
Ubwo aheruka mu Rwanda ngo yari yabitangaje ko APR atazayorohera
Ubwo aheruka mu Rwanda ngo yari yabitangaje ko APR atazayorohera

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Niyihangane gusa yaounde yari yabivuze muri 25 FPR ko azabamerera nabi gusa ntibacike intege ndibuka ko APR yari isigaye yitwara neza hanze nubu ababana bazagerageze nkuko babatsinze nabo babatsindire iwabo

  • pore,bana burwanda mukomeze mutegure ejo heza nizibika zari amajyi :turabashyigikiye 4ever

  • APR Ndayemera pe, nubwo yatsinzwe ntabwo ari ingeso, aba bana nziko bashoboye ubutaha tuzitwara neza.

  • basore mwihangane bibaho

  • Ntakundi nibihangane gusa nshimishijwe na bakinnyi babanjemo ni abanyarwanda gusa bisa nkaho babihananiye bazageraho baghatsinda pe nibabahe umwanya……

  • MUKOMEZE MWIHANGANE MUTEGURE EJO HAZAZA

  • Apr ejo izaba yasubiye mubanyamahanga buriya uko tuyizi nti yakwemera kubaho itsindwa, ikibazo ni uko ihora hinduranya politique ikanategeka Ferwafa kuyikurikira nk’ababonye umupira w’ejo mubona tutagikeneye abasore bunganira bariya bana.

  • APR FC ikipe y imihi……………tsinzwi, ariko rero ntayirenganyije ubundi ni ryari abarundi bataturushije umupira? keretse wenda kera tubatwara icya brarudi Kiyovu vs Rayon, icyo gihe gitaha i nyanza, hanyuma ibaze bakinnye na AS kigali, kiyovu et yewe na rayon nubwo aribo ikinisha byaba + 3

  • courage, ntimucike intege turabakunda.gutsindwa si ingeso yanyu

  • rka mbabwire eric yatubeshye cyangwa yavugishije ukuli?mbere y’umukino kuri radio yaravuze ngo APR muri bubone siyo musanzwe muzi,ariko koko nkuko yabivuze menyereye APR itsinda ariko siyo nabonye nkuko umutoza yabivuze,njye mfana RYON ariko nari nagiye gufana APR kuko yari hagarariye u Rwanda,none ngo na Police yatsinzwe ibi nibiki koko?! Police reka duhure kuwa gatatu tuyereye aho Rayon tubera akaga.ibihe byiza

    • APR ntabwo yigeze itsinda idakoresheje abasifuzi na FERWAFA.

  • ntakundi nyine nonese ntago twakwangira ko watsinzwe kuko ntago watsinzwe ubishaka.A.P.R oyeee ntimucike intege tubari inyuma kuburyo tuzitwara neza i bujumbura.ikipe niyihe?yitwa tim ya mageshi. hari ikindi wa renzaho?

  • NYAMARA APR ISIGAYE YARABE NYAKATSI NAKO INYATSI UBU N’IRYO JAMBO RIGEZWEHO HANO MURI KIGALI.EREGA GUFANA APR Y’UBU NI KURYA TOFU KUKO ABENSHI NTIBAYIKUNDA NA GATO NUBWO HARI ABAKIYITSIMABARAYEHO.UGIYE AHO BAYITETSE UKAMARAYO AMEZI ABIRI WAHINDUKA UMUGUTA RWOSE N’AGAHINDA KENHSHI.NGUKO UKO ABAFANA BA APR BAMEZE MURI IKI GIHE.

  • Iranzi et Hegamayi bravoooooooooo,muzatsinda ubutaha loves you guys

  • Muzatsinda ubutaha, mukomereze aho wangu.

  • APR yo yatweretse niveau ya foot ball y’u Rwanda : selection y’abanyarwanda = abo muri rayon TITI + abo mu isonga + abo bari basanganywe + no mu yandi sec,marines…..
    None rero twemere ko niveau ya foot ari iriya twabonye ntaho badukinze kuko aba bakinnyi bahabwa no kwitoreza mu Mavubi.

    LA BOUTEILLE EST A MOITIER VIDE ……..

  • mbabajwe na police naho APR twarayihaze nta action plan bagira ibi bigaragaza aho umusaruro mubi w’amavubi uturuka ntabwo turi ibigoryi birirwa babeshya ngo barazamura abana muri abo bose uri monsi ya 21 ans ninde?niba imyaka 18 umuntu ajya mugisirikare,police …….abo basaza bazitwa abana paka ryari?

  • NTA KUNDI DUKOMEZE TWUBAKIRE KURI BARIYA BANYARWANDA. ARIKO IBY’ABAKONGOMANI TUBIREKE MAZE CLASSEMENT YA FIFA IDUSHYIRE AHO TUGOMBA KUBA, YENDA EJO CG EJOBUNDI BAZAMENYERA ARIKO ABARUNDI BAZABA BAGEZE KURE.

  • NONE SE KO UMUSARURO W'(ABANA) B’ABANYARWANDA ARI URIYA MUKABA MUSHAKA KWIRESHYESHYA N’ABARUCONGOLAIS, MUKEKA KO IGIHE CYOSE TUTAZITABAZA ABATYPE B’ABATURANYI BATAZAJYA BATWOGERAHO UBURIMIRO.

    TWEMERE KO FOOT ATARI IBINTU BYACU…
    UMPAKANYA AREBE URWEGO RW’ABARUNDI BIGIYE MU MIHANDA N’ABACU BO MURI ACADEMIES !!!

  • Ariko se koko bariya nibo bafana bitabira irushanwa mpuwamahanga ewe ntakigenda

  • football si amacakubiri nkuko mbona abanyarwanda bamwe yamugaje bariko babivuga,club kugira abakinyi bo hanze sikibazo ni buraya barabikora kandi ntaco tubarusha!Humuka !

  • twihangane tuzatsindira iwabo

  • Ni iwabo batubagira ibisiga nkoku babikoreye amavubi

  • Ese ko badutsinda tugasebanya tubita abarucongolais iyo tubatsinze ko twiyemera ngo twatsinze abarundi none se baba abarundi ari uko twabatsinze bakaba abarucongolais ari uko badutsinze?

  • Umunyamakuru wa radio VOA ku cyumweru mu rubuga rw’imikino yasebeje abakinnyi ba VITAL’O ngo mbega utwenda bari bambaye! Ngo buriya ntabwo twangigiza imyanya mpuzabitsina cyangwa se buriya barumuna babo ntabwo bajya batwambara! Ese APR na VITAL’O bari muri défilé de mode cyangwa se yari macth de football? Tunabyemere kwakira instinzwi biratugora ariko abanyamakuru b’imikino bacu bo barakabya. Ubushize APR yatsinze VITAL’O ituzuye iburamo 5 joueurs titulaires bari gukinira ikipe y’igihugu (Intamba mu Rugamba) abo bananyamakuru baravuga karahava ngo nta gitangaje kirimo unagereranyije buri mukinnyi kuri ayo makipe abiri ukanagereranya n’abatoza ERIC na YAOUNDE ngo ntaho APR na VITAL’O zihuriye. Ese criteria bashingiraho bakora izo comparison usibye amarangamutima agamije kubeshya abafana ni izihe? Amateka ya VITAL’O ni maremare my friends kandi warabonye n’ejo bundi yatsinze VILLA ya UGANDA yabonye abakinnyi bayo batari bahari kuri match ya APR ariko abana b’abagande bariye 2-1 bataha biturije nta rwaserera y’amagambo adafite aho ashingiye. Abihaye kubeshya abantu nabo ngo IRANZI yazengereje abakinnyi ba VITAL’O kandi bamusimbuye byamushobeye ari gukinishya akaguru k’indyo kubera ak’imoso asanzwe akinisha bari bakaziritse.

  • mbaje kubaramutsa ntuye muburundi abanyarwanda mwemere abarundi barabarusha football naho gukinisha aba congomani chelsea, arsenal nizindi zifite abongereza bangana gute ni club ntabwo ari ekipe nationale pole sana warundi wako mbele sana gusa courage mukunda imikino nugushigikira kurusha abarundi

  • Uyumunsi twiteze gutsinda abanyarwanda nibura ibitego 3 kuri 1.
    naho badukengera bavugako turi abacongomani.

  • ndamukinyi ndashaka ekipe

    ngewe ndumukinyi ariko ntamahirwe yokuzamuka ngira nkina muri 2division muri unit fc yakacyiru kurimake nabasabaga ko mufashije mwambariza coach mpima lbiro75 mfite metero1 namirongwikenda murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish