Digiqole ad

Vietnam: Umugore yishyuye amafaranga ngo bamuce ukuguru n’ikiganza

 Vietnam: Umugore yishyuye amafaranga ngo bamuce ukuguru n’ikiganza

Uyu mugore ntiyahiriwe n’ubujura asigaranye akaboko kamwe n’akaguru kamwe

Muri Vietnam umugore witwa Ly Thi N w’imyaka 30 yashatse uburyo bwo kubeshya ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima ngo kimwishyure amadorali 180 000, yishyura inshuti ye amadorali 2 200 kugira ngo imuce ukuguru n’ikiganza babeshya ko yagonzwe na gari ya moshi.

Uyu mugore ntiyahiriwe n'ubujura asigaranye akaboko kamwe n'akaguru kamwe
Uyu mugore ntiyahiriwe n’ubujura asigaranye akaboko kamwe n’akaguru kamwe

Muri Gicurasi 2016 ni bwo uwo mugore w’imyaka 30 yasanzwe hafi y’inzira ya gari ya moshi yacitse ukuguru kumwe n’ikiganza mu murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi.

Umugabo witwa Doan Van D wanaciye uyu mugore ibyo bice by’umubiri, ni we wahamagaye inzego z’umutekano.

Kugira ngo ajijishe yavuze ko ko arimo yigendera yabonye  umugore wakomeretse cyane kandi, atamuzi akeka ko ashobora kuba ari umunyamahanga.

Gusa ngo inzego z’umutekano zihageze zakomeje kugira amakenga ku byo uwo mugabo azibwiye bitewe n’ukuntu ngo yarebaga uwo mugore.

Ikinyamakuru cya Polisi y’iki gihugu gitangaza ko uyu mugore nyuma y’amezi atatu ibi bibaye amaze gukira ibikomere, ngo yiyemereye ko yishyuye uyu mugabo Doan Van D amadorali 2 200 ngo amuce ukuguru n’ikiganza.

Uyu mugore yatangarije abashinzwe umutekano ko ngo ibyo yabikoze mu rwego rwo kugira ngo azajye kwishyuza ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima amadorali 180.000, akaba yari kubeshya ko yakoze impanuka.

Iyi nkuru yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Vietnam aho benshi bamaganye ubwo bujura bwuzuyemo ubujiji.

Ngo ni ikibazo gikoye ku masosiyete y’ubwishingizi, ndetse akaba agomba gufata ingamba n’ubushishozi.

Nta wamenya niba hari n’ahandi bijya biba abantu bakemera guhara bimwe mu bice by’umubiri by’ingenzi kugira ngo bakunde bahabwe akayabo.

Dailymail

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibyo bibaho hari n abarundi babaga munkambi tanzania kubera gushaka ngo babajyane iburayi batwika amazu yabo bagakomeretsa abo bibyariye kugira hcr ibone ko barimo barahigwa

  • Birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish