Video ‘Ruzakugarura’ ni ikimenyetso ko mu 2017 niteguye gukora byinshi – Auddy Kelly
Umuhanzi Munyangango Audace ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly aravuga ko amashusho y’indirimbo ‘ruzakugarura’ aherutse gushyira hanze, ari ikimenyetso ko muri uyu mwaka wa 2017 ahari kandi yiteguye gukora byinshi bizanyura abakunzi be.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Auddy Kelly gushyira hanze ariya mashusho ari indi ntambwe ateye, ndetse akemeza ko ari ikimenyetso ahaye abakunzi be by’umwihariko, abagaragariza ko 2017 ari umwaka yifuza gukoramo byinshi
Auddy uvuga ko yakunze muzika akiri umwana, ngo yabaye umuhanzi nka Auddy Kelly tuzi ubu, ku myaka 12 ubwo yinjiraga muri korali.
Ati “Ndibukako nkiri muto nakundaga guhuriza hamwe abana twari duturanye ubundi tugacuranga amadebe cyangwa se n’ikindi kintu cyose cyashoboraga gutanga ijwi. Ndetse benshi bari banziho ko ndi umuntu ukunda kubyina cyane indirimbo za Koffi Olomide. Gusa mu buzima umuntu arakura kandi agatera imbere.”
Auddy avuga ko ibyo yashyize muri aya mashusho y’indirimbo byose, yageragezaga kugaragaza uburyohe bw’urukundo n’umurunga w’abakundanye byanyabyo.
https://www.youtube.com/watch?v=u6wwQWgjBkY
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW