Digiqole ad

‘Video Highlights’ kuri 4 bahatanira kuba ‘UMUKINNYI W’UKWEZI k’Ukuboza’

 ‘Video Highlights’ kuri 4 bahatanira kuba ‘UMUKINNYI W’UKWEZI k’Ukuboza’

Igihembo cy’umukinnyi w’Ukwezi cya mbere gitanzwe muri uyu mushinga w’Umuseke IT Ltd

Amatora y’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda mu Ukuboza yasojwe. Aya ni amashusho agaragaza abakinnyi bane bahataniraga kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa na Umuseke IT Ltd. Uwahize abandi azatangazwa muri ‘Weekend’ itaha.

Igihembo cy'umukinnyi wahize abandi mu Ukuboza kigiye gutangwa
Igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu Ukuboza kigiye gutangwa

Ku munsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League  nibwo hazatangazwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi k’Ukuboza.

Abakinnyi bane bahatanira iki gihembo ni; Sebanani Emmanuel Crespo wa AS Kigali, Manishimwe Djabel wa Rayon sports, Sibomana Patrick Papy wa APR FC na Nahimana Shasir wa Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Imikino ishobora gutangirwamo iki gihembo ni;

Kuwa gatanu tariki 13 Mutarama 2016

  • Marine FC vs APR FC

Kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama 2016

  • AS Kigali vs Kiyovu sports

Ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2016

  • Rayon sports vs Etincelles

AZAM TV yateye amashusho agaragaza ibihe by’ingenzi by’abakinnyi bane bahatanira iki gihembo mu kwezi k’Ukuboza. Reba amashusho…

en_USEnglish