Digiqole ad

Vatikani: Abapapa babiri bagizwe abatagatifu

Nibwo bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Ababaye abayobozi bayo babiri basomera hamwe Misa yo guha ubutagatifu  abandi ba Papa babiri. Ibi byabereye I Vaticani mu Misa yakurikiranywe n’abantu barenga miliyoni ku Isi yose. Aba Papa basomye iyo Misa ni Papa Francis na Papa Benedigito weguye ubu hashize umwaka. Hari mu muhango wo gutagatifuza Papa Yohani Pawulo wa II na Papa Yohani wa XXIII kuri iki cyumweru.

Ibumoso: Papa Yohani wa XXIIIna Papa Yohani Pawulo II bahawe ubutagatifu
Ibumoso: Papa Yohani wa XXIIIna  na Papa Yohani Pawulo II bahawe ubutagatifu

Papa uriho ubu Francis yavuze ko aba ba Papa barimo na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri babaye intangarugero mu gukora umurimo w’Imana ku Isi kugeza batabarutse.

Kugira ngo Papa Yohani Pawulo II yemererwe ubutagatifu byafashe imyaka icyenda ariko mugenzi Yohani wa XXIII byarihuse kuko byemejwe na Papa Francis nyuma gato amaze kwimikwa.

Papa Yohani Pawulo wa II yibukwa cyane kubera ibikorwa by’impuhwe zitangaje ndetse n’ubuzima bwe bwihariye bwaranzwe no kugaragaza impuhwe Imana igirira abantu, ibi ni kimwe mu byahereweho mu kumutagatifuza.

Papa Yohani wa XXIII we yiswe umu Papa mwiza (ingeso) wabayeho. Imibanire ye, imibereho ye n’imigirire ye byabaye intangarugero mu mateka ya Kiliziya bituma nawe uyu munsi ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu biyambazwa na Kiliziya.

Papa Yohani Pawulo wa XXIII (Angelo Giuseppe Roncalli) wavukiye mu Butaliyani yabayeho kuva mu 1881 kugeza mu 1963, yari umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi hagati ya 1958 – 1963.

Naho mugenzi we Yohani Pawulo wa II yavutse mu 1920 yitaba Imana mu 2005, akaba we yarakoze uriya murimo nka Papa kuva mu 78 kugeza yitabye Imana mu 2005, uyu witwaga Karol Józef Wojtyła akaba yaravukiye muri Pologne.

Reba ijambo Papa Francis yavuze mu Kilatini ashyira bariya ba Papa  mu Batagatifu  

ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Ubutagatifu ni impano y`Imana si ibyo umuntu yishoboza cg ahiga kugiti cye kuko iyo turebye ubuzima bwaba bagabo ubona ko hari izindi mbaraga zabaherekezaga.Kuva mubwana Jean paul II yabaye intwari kugeza aba papa.Ndabyibuka igihe araswa ni nsoresore y`urubyiruko akayihera imbabazi mu bitaro.yigishije muri kaminuza akiri muto imyaka 24 ,ibyo ntibyamuteye kwikuza ahubwo inyota yo gukorera Imana yagiye imukuramo kugeza ubwo abaye musenyeri aherukira kubupapa.Ni intwari za tabarukanye ishema n`isheja batumurikire!!

Comments are closed.

en_USEnglish