Digiqole ad

Vatican- Amaraso ya Papa Yohani Pawulo II yibwe

Polisi yo muri Vatican iri guhigisha uruhindu umujura watinyutse kwiba urweso rwari rubitswemo amaraso ya nyakwigendera Papa Yohani Pawulo II.

Aka gakoresho kibwe karimo amaraso ya Papa Yohani Pawulo II/Photo Internet
Agakoresho kibwe karimo amaraso ya Papa Yohani Pawulo II/Photo Internet

Aya maraso  yari abitswe muri Kiliziya nto yitwa San Pietro della Ienca  iherereye mu majyaruguru y’Ubutaliyani.

Abajura bamennye ibyuma bya giriyaje ya Kiliziya binjiramo bafata rwari rubitsemo amaraso ya Papa Yohani Pawulo II bararujyana basiga isanduku irubika yera.

Abaturiye iriya Chapelle baravuga ko ubu bujura bwabateye umujinya n’agahinda.

Uwitwa Paola Corrieri yabwiye BBC ati “ Ntitwiyumvisha umuntu watinyutse gukora igikorwa nka kiriya.”

Corrieri yagize ati “ Papa Yohani Pawulo yakundaga aka gasozi cyane.Yakundaga kuza hano kuruhuka aherekejwe n’umunyamabanga we.Twumvaga tumwiyumvamo cyane.”

Nyuma y’urupfu rwa Papa, Umukalidinali witwa Stanislaw Dszuwisz, wari umunyamabanga we yabwiye abatuye kariya gace ko Papa yasabye ko bazahubaka Kiliziya nto izabikwamo bimwe mu bigize umubiri we nk’uko byakorewe abandi ba Papa bamubanjirije.

Hari amakuru avuga ko ayo maraso yari abitswe mu keso gakoze mu cyuma cy’agaciro gakomeye.

BBC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko se aya maraso bayakoresha iki iyo umuntu yamaze gupfa ?ababizi munsobanurire

    • Nanjye ntyo. amaraso ya Yesu niyo yonyine afite agaciro, naho ibindi ni icyubahiro abantu baba bishakira. Ese ubundi hari uwari uzi ko babitse amaraso ye? Biri mu ivanjili se? iyo vanjili se ihishwa rubanda, ikamenyekana ari uko abajura bibye, ni vanjili ki?

  • ni ILLUMINATI , imihango ya gipagani niyo bakoresha ayo maraso kandi bakatubeshya ngo Papa ngo ni mutagatifu, nikwizina ariko mubikorwa ni imigenzo ya gipagani bikorera ntakindi. ubutegetsi bwi vatican bwose aho buva bukagera ntakiza kibuvaho nukutujijisha twebwe rubanda rugufi tukizera ibyo tutazi. ariko bizatinda ibihishwe bijye ahabona. Imana idufashe duhumuke amaso

    • Ubupagani ni inyito Abayahudi bahaga abo badasangiye ukwemera, ariko ntabwo abo tudahuje ukwemera baba aribo bibeshya byanze bikunze.

      Abemera Yezu na Yesu ni miliyari 2,5 gusa ku isi yose ituwe na miliyari indwi. Ubwo se abo bandi miliyari 4.5 nibo b’abaswaaaa…?

      Dukwiye kujya twiga iby’amadini n’igipindi abayayoboye bakoresha ngo bagire abayoboke, naho abemera Yesu/Yezu we yaravuze ngo nujya gusenga ujye ujya iwawe, ukinge, maze usenge So wo mu ijuru kandi kuko amenya ibibera ahihishe azabikwitura. Ngo naho abajya mu masanganiro y’inzira (no mu masengero) biyambitse neza kugira ngo abandi bababone baba bashyikirye utwabo (kuko baba bashakaga nyine kwifotoza gusa).

      Naho iyi nkuru y’ububiko.umusekehost.com yo yajijishije abasomyi pe!

      Iyi nkuru ntabwo ari ukuri, ntabwo hibwe amaraso ya Nyirubutungane Jean Paul II (kuko ntaho abitswe n’ubundi), hibwe agatambaro gato kavuye ku myambaro yari yambaye igihe yaraswaga mu 1981 n’umuhezanguni wo muri Turukiya.

      Kubera rero ko ari imyambaro yari yambaye araswa, yarimo nyine n’amaraso, ariko ububiko.umusekehost.com wakoze iyi nkuru wajijishije abasomyi na rubanda tuba tutabizi.

      Bamwe byabateye hysteria ariko ukuri kw’ibyabaye ni uko hibwe agace ko ku mwambaro we kandi kariho amaraso kubera nyine ko uwo mwambaro yarashwe awambaye.

      Abo ku ububiko.umusekehost.com nibaba abanyamakuru nyabo batatujijisha bazandike indi nkuru isobanurira twebwe abasomyi neza, dore ko mu nshingano z’itangazamakuru harimo kujijura (no kwigisha).

      Amahoro.

  • Barakubwira ko n’amaraso ya Hitrel bayabuze ngo barebe ko abo baketse yaba ari we nyuma yo guhwihwiswa ko atiyahuye ahubwo yabashije gucika??!!!, akabatse ntikabura icyo kamara muri science. plz

  • Barakubwira ko n’amaraso ya Hitrel bayabuze ngo barebe ko abo baketse yaba ari we nyuma yo guhwihwiswa ko atiyahuye ahubwo yabashije gucika??!!!, akabitse ntikabura icyo kamara muri science. plz

  • Ubupagani.com

    • Ubupagani ni inyito Abayahudi bahaga abo badasangiye ukwemera, ariko ntabwo abo tudahuje ukwemera baba aribo bibeshya byanze bikunze.
      Abemera Yezu na Yesu ni miliyari 2,5 gusa ku isi yose ituwe na miliyari indwi. Ubwo se abo bandi miliyari 4.5 nibo b’abaswaaaa…? N’uyu uvuga kubya Vatikani rero (atabizi), ni byiza kumubwira akazajya kwiga neza icyo iyo leta ikora n’icyo ibereyeho, hanyuma akanafata akanya ko kwiga neza iby’amadini n’igipindi abo yayobotse bakoresha ngo basebye abandi.
      Naho iyi nkuru y’ububiko.umusekehost.com yo yajijishije abasomyi pe!
      Iyi nkuru ntabwo ari ukuri, ntabwo hibwe amaraso ya Nyirubutungane Jean Paul II (kuko ntaho abitswe n’ubundi), hibwe agatambaro gato kavuye ku myambaro yari yambaye igihe yaraswaga mu 1981 n’umuhezanguni wo muri Turukiya.
      Kubera rero ko ari imyambaro yari yambaye araswa, yarimo nyine n’amaraso, ariko ububiko.umusekehost.com wakoze iyi nkuru wajijishije abasomyi na rubanda tuba tutabizi.
      Bamwe byabateye hysteria ariko ukuri kw’ibyabaye ni uko hibwe agace ko ku mwambaro we kandi kariho amaraso kubera nyine ko uwo mwambaro yarashwe awambaye.
      Abo ku ububiko.umusekehost.com nibaba abanyamakuru nyabo batatujijisha bazandike indi nkuru isobanurira twebwe abasomyi neza, dore ko mu nshingano z’itangazamakuru harimo kujijura (no kwigisha).
      Amahoro.

  • jyewe nkeka yuko amaraso ataba ariyo akenewe,ahubwo habahakenewe icyabiwemo ngirango kibagihenze.bayakuramo bakakigurisha.

  • kiliziya igira imihango myinshi imeze nko guterekera umuntu atatinya kuvugako ari iya gipagani ngaho ahoho bububakira kubisigazwa byabo bita abatagatitu ahaaa

    • uwo mudahuje ukwemera ntukamucire urubanza menya uko ubana n’Imana yawe ubaniye bagenzi bawe ibindi ubiharire iyakuremye

  • Ariko se murashya motsa iki? Niryari tuzumva ko kwiterera mubyabandi ntakamaro bigira, itagatifuze ubwawe nundi yiyeze ukwe kuko ntawe uzabazwa ibyundi, ahubwo ukazabazwa uko wakoresheze ibyo wemera mu kubanira Imana yawe neza ndetse nabagenzi bawe!

    • Iyi nkuru ntabwo ari ukuri, ntabwo hibwe amaraso ya Nyirubutungane Jean Paul II (kuko ntaho abitswe n’ubundi), hibwe agatambaro gato kavuye ku myambaro yari yambaye igihe yaraswaga mu 1981 n’umuhezanguni wo muri Turukiya.
      Kubera rero ko ari imyambaro yari yambaye araswa, yarimo nyine n’amaraso, ariko ububiko.umusekehost.com wakoze iyi nkuru wajijishije abasomyi na rubanda tuba tutabizi.

      Bamwe byabateye hysteria ariko ukuri kw’ibyabaye ni uko hibwe agace ko ku mwambaro we kandi kariho amaraso kubera nyine ko uwo mwambaro yarashwe awambaye.

      Abo ku ububiko.umusekehost.com nibaba abanyamakuru nyabo batatujijisha bazandike indi nkuru isobanurira twebwe abasomyi neza, dore ko mu nshingano z’itangazamakuru harimo kujijura (no kwigisha).

      Amahoro.

  • Ibyo udasobanukiwe ntukemeze ko ari ubupagani. Jya ubanze usobanuze mbere yo gushinja abandi ubupagani. Wowe se uvuga ko ubutegetsi bwa Vatican nta kiza bugira urabahera he?Ibyo muvuga Imana ntibibahore igirire ko mudasobanukiwe.

  • Ibyo utemera kandi udasobanukiwe ntukemeze ko ari ubupagani. Jya usobanuza mbere yo gutira conclusion(tirer la conclusion).Wowe uvuga ko ubutegetsi bwa Vatican nta kiza igira urabihera kuki? Imana itugenderere kandi ntiduhore ko tudasobanukiwe.

  • Ngaho ngo ibihishwe bizahishurwa Imana idufashe twe guca imanza ariko rero kubika amaraso yumuntu wapfuye ndumva biteye isoni mujye mubimenya mubiceceke byoye kudusubiza inyuma icyo nzi Kiriziya si iya papa cg cardinal n’iyi Imana abizera Imana bagakurikiza amategeko yayo bazabona ingororano naho imiterekero y’abazungu na illiminati twamaze kubimenya ukuri kwabyo abo ba jesuites batwigishije se sibo ba fondateurs ba illiminati ejobundi hari umubikira twaganiraga mubwira umwana w’umufratri wumuvandimwe wacu wagiye kwiga mu bubiligi muba yezuite arababara ariko ntiyambwiza ukuri nyuma arambwira ngo mwene iriya miryango ikomeye mujye muyigirira amakenga nange nabuze icyo mvuga kuko nzi ibyabo ariko ndumirwa nti ese nabo baba babizi musengere Kiriziya yacu pe

  • Pour les Catholiciens,
    Ngo “UKWEMERA N’UBUHAKANYI BIZAZA MU MAYERI”
    Umuntu wibuka aho aya magambo yavugiwe, akazirikana icyo atubwira arahirwa.
    Bavandimwe, igihe kirageze ngo ibyo umuntu yigishijwe kera akumva biramufashije (bikamwubaka kuri Roho, bikamutoza imigenzo n’inzira nziza)abikomeze kuko amayeri ni menshi agamije kuyobya abantu ngo bate ukwemera kwabo:hari abagamije ko mushidikanya ku byo mwemera hanyuma nimumara kuyoberwa aho muva n’aho mugana mu kwemera babonereho babigishe ibyabyo by’ubuyobe. Mwibuke Shitani ishuka umuntu wa mbere (EVE na ADAM)uburyo yabigenje, yariyoberanije iraza iramubaza iti”harya ngo Imana yarababwiye ngo ni murya kuri iki giti ngo muzapfa?…….reka da!Siko bimeze!Ahubwo Imana izi ko umunsi mwakiriyeho muzahumuka mukamenya ubwenge nkayo”. (Abafite akanya babyisomere muri Bibiliya Intangiriro.Ngerageje kubivuga literalement; nta bibiliya mfite hafi yanjye. N’ubu rero ni bwo buryo shitani iri kugenda ikoresha iyobya abantu, ibumvisha ko bababeshye (ibyo bigishijwe atari byo), ikora ibishoboka byose kugeza ubwo bemera ko ibyayo aribyo by’ukuri, bamara kubyemera ikabatuma kuyobya abandi, cyane cyane abasanzwe bakunda Imana. Muritonde rero “Shitani iriyoberanya ikaba yakambara n’umusaraba”. Mushikame musenge, kugirango Imana ibaheimbaraga zo kunesha.Ariko kandi muhumure hari abo shitani idashobora kuyobya kuko Imana ibahagazeho.
    Mugire amahoro.

  • Nibakomeze ibyabo ibyacu babidukuyeho.Ngo Kiliziya yakuye kirazira.Niho badushoboreye.

  • ahh ibi noneho ni hatari!!!ubu se uyu nawe ni showbiz gusa!???

Comments are closed.

en_USEnglish