Valens NDAYISENGA yegukanye Musanze>>>Kigali. AMAFOTO
Kuri uyu wa gatandatu, harakinwa étape ya gatandatu ya Tour du Rwanda ari nayo ibanziriza iya nyuma izaba ku ejo kucyumweru. Valens Ndayisenga niwe wegukanye aka gace akoresheje 2:20:38 umwanya wa kabiri ufatwa na Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data.
Abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Musanze hafi mu ma saa yine, bikaba biteganyijwe ko baba bageze i Nyamirambo aho iyi étape isorezwa hafi saa sita zuzuye.
Ubusanzwe iyi étape yagombaga kuba Ibilometero 103.9 kubera ko byari biteganyijwe ko bazenguruka kabiri inyamirambo na Nyakabanda, bagaca ku kazamuka agahanda k’amabuye k’ahazwi nko kwa Mutwe inshuro ebyiri, ariko kubera imvura byakuweho barahanyura inshuro imwe bajye gusoreza kuri Stade ya Kigali.
*Kubera, iri rushanwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko uyu munsi hagati ya Saa 11h00 – 12h00, imihanda Giti cy’inyoni – Nyabugogo – Kimisagara – kwa Mutwe – Tapi rouge, Nyamirambo ifungwa.
Abasiganwa nubwo babanje gukinira hamwe mu gikundi, hari abakinnyi bacyabagenda bava mu bandi bakajya imbere.
Saa 11h10: Bageze ahitwa Rutenderi ku bilometero 35, Kibrom Haylay niwe uyoboye asiga igikundi kimukurikiye Amasegonda, 43.
Isiganwa ry’uyu munsi ntiryoshye kubera imvura nyinshi iri kugwa mu nzira abasiganwa banyuramo.
Saa 11h47: Igikundi cy’abakinnyi 20 kiri imbere y’abandi bose, cyabasize Amsegonda Umunota umwe n’Amasegonda abiri (1m02).
Saa 11h50: Abasiganwa basigaje Ibilometero 20 gusa.
Saa 12h00: Abasiganwa bageze Nyabugogo, hasigaye ibilometero 10 gusa ngo babe bageze i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali.
12h28′: Valens NDAYISENGA yegukanye etape ya gatandatu ya Tour du Rwanda akurikiwe na Eyob Metkel asizeho ibice bicye by’amasegonda.
Ndayisenga amaze kwgukana iyi etape yashimiye cyane Bonaventure Uwizeyimana bakinana muri Dimension Data kuko ari we umukorera cyane ndetse akaba ngo yamufashije kuva i Musanze kugera Shyorongi.
Uyu munsi:
Ejo bazazenguruka inshuro icyenda kuva: Stade Amahoro >>> Controle technique>>>>Station Engen(Simba Komironko)>>> Kibagabaga>>>> deviation Kinyinya >>>>>Mu Kabuga ka Nyarutarama>>>>MTN >>>> RDB>>>> Munsi ya RDB>>>> Airtel>>>> Stade Amahoro
Photos © Roben NGABO/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Muduhe gahunda yo gusoza 20/11
Congz Ku banyarwanda
Congratulations to our own NDAYISENGA, turishimye cyane
Thnk U Valens!!
Turakwishimiye cyane mwana w’iwacu i Rwamagana.
Felicitations Vavaaaaa
umuseke.rw NAMWE NTIMWOROSHYE! BRAVO!
Mwene kadari congs
Congz kuri Valens, ariko ndabona Eyob afite imbaraga! Ashobora kuba ari kizigenza muri dimension data… Valens azakore cyane agire sprint iri hejuru comme ca ntihazagire uwongera kumutera ubwoba haba aha cyangwa n’ahandi.
Ikindi ibintu byo gukinirwa n’ikipe itari iyawe mba numva bitari professional. Ubutaha tour du Rwanda izategurwe kuruhaho ku buryo competition izarushaho kuba competition apana gushyigikirana muri ama team arenze 3 byarenga mugashyigikira n’abo mu yandi ma team
Courage basore, and we are proud of you
Comments are closed.