Digiqole ad

Valens Ndayisenga mu ikipe nshya ari gusiganwa n’ibihangange

 Valens Ndayisenga mu ikipe nshya ari gusiganwa n’ibihangange

Valens Ndayisenga Yatangiye gusiganwa n’ibihangange mu ikipe ye nshya

Umunyarwanda wagize umwuga gusiganwa ku magare Ndayisenga Valens yatangiye isiganwa Tour of the Alps (2.HC) rya mbere mu ikipe ye nshya Tirol Cycling Team yo muri Autriche. Muri iri siganwa uyu musore ahanganye n’ibihangange birimo ibyatwaye Tour de France.

Valens Ndayisenga Yatangiye gusiganwa n'ibihangange mu ikipe ye nshya
Valens Ndayisenga Yatangiye gusiganwa n’ibihangange mu ikipe ye nshya

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 17 kugera kuwa gatantu tariki 21 Mata 2017 mu mihanda itandukanye y’imijyi y’Ubutaliyani na Autriche hari kubera isiganwa ry’amagare rihuza amakipe y’ibihangange mu Burayi. Muri ayo harimo na Tirol Cycling Team ya Valens Ndayisenga.

Iri siganwa ryiswe Tour of the Alps (2.HC) hakinwe umunsi waryo wa mbere. Umunsi utarahiriye Valens Ndayisenga kuko yarangirije ku mwanya wa 130 aba uwa 37 mu batarengeje imyaka 23. Etape ya mbere yahagurutse Kufstein inyura mu mujyi wa Innsbruck isorezwa Hungerburg ku ntera ya 142.3km.

Umutaliyani SCARPONI Michele ukinira ikipe yo mu kiciro cya mbere (World Tour) Astana Pro Team niwe wabaye uwa mbere akoresheje 3h 32min15. Yakurikiwe na Thomas Geraint ukinira Team Sky wabaye uwa 15 muri Tour de France ishize agafasha mugenzi we FROOME Christopher kuyegukana.

Kuri uyu wa kabiri harakinwa umunsi wa kabiri wa Tour of the Alps (2.HC) abasiganwa barava Innsbruck  basoreze  Innervillgraten ku ntera ya 181.3km.

Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe yo ku rwego rwa World Tour nka; Team Sky, AG2R La Mondiale, Astana Pro Team, BMC Racing Team, ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani n’izindi.

Ndayisenga wa kane uvuye iburyo niwe mwirabura rukumbi uba muri iyi kipe
Ndayisenga wa kane uvuye iburyo niwe mwirabura rukumbi uba muri iyi kipe
Biteguye umwaka mushya w'imikino
Biteguye umwaka mushya w’imikino
Bari muri Tour of Alps irimo na Team Sky yatwaye Tour de France
Bari muri Tour of Alps irimo na Team Sky yatwaye Tour de France
Valens Ndayisenga watangiye akazi mu ikipe nshya ari gusiganwa n'ibihangange
Valens Ndayisenga watangiye akazi mu ikipe nshya ari gusiganwa n’ibihangange

Roben NGABO

UM– USEKE

 

1 Comment

  • Buri gihe iyo mbonye uyu muhungu numva ibyishimo bindenze!!!
    Icyampa akazatwara Tour de France.
    Guma guma guma!

Comments are closed.

en_USEnglish