Digiqole ad

Valens na Girubuntu barashaka gusubiramo amateka

 Valens na Girubuntu barashaka gusubiramo amateka

Ndayisenga na Girubuntu barashaka gusubiramo amateka

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri mu Misiri ahakomeje shampiyona ya Afurika. Kuri uyu wa kane Ndayisenga Valens na Girubuntu Jeanne d’arc ba Team Rwanda baragerageza kwisubiza imidari batwaye umwaka ushize muri ‘Course contre la montre’.

Ndayisenga na Girubuntu barashaka gusubiramo amateka
Ndayisenga na Girubuntu barashaka gusubiramo amateka

Mu mujyi wa Luxor wo mu Misiri hateraniye ibihangange bya Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare. Ni muri shampiyona ya Afurika iri kuhabera kuva tariki 14 kugera 19 Gashyantare 2017.

Abasore b’u Rwanda batangiye neza mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe (course contre la montre par equipe). Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Valens Ndayisenga, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel yakoze impanuka isiganwa rigitangira ariko yashoboye kuba iya gatatu itwara umudari w’umuringa inyuma ya Eritrea na Algérie.

Kuri uyu wa kane iyi kipe ihagarariye u Rwanda irasubira mu muhanda bahatanira indi midari mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (course contre la montre individuel). Valens Ndayisenga arasiganwa mu bakuru, Areruya Joseph arasiganwa mu batarengeje imyaka 23 naho Girubuntu Jeanne d’arc arasiganwa mu bakobwa.

Ndayisenga uyoboye bagenzi be yabwiye Umuseke ko afite ikizere cyo gusubiramo amateka no kongera guhesha ishema u Rwanda. Ati: “Gusiganwa n’igihe ni ibintu twitoje. Twagize imyiteguro myiza. Twanatangiye neza nubwo hajemo impanuka. Twiteze ko dusiganwa umuntu ku giti cye tuzitwara neza kurushaho kuko ikifuzo cya twese ni uko indirimbo yubahiriza igihugu cyacu yaririmbwa aha. Kandi haririmbwa gusa indirimbo yo mu gihugu cy’uwatwaye umudari wa zahabu. Tuziko bigoye ariko birashoboka.

Uyu musore uvuka i Rwamagana asanzwe yitwara neza muri shampiyona ya Afurika kuko yatwaye umudari wa feza mu basiganwa n’igihe U23 muri 2015, atwara uwa zahabu muri 2016.

Girubuntu bakomoka mu karere kamwe we yatwaye umudari wa feza basiganwa mu muhanda (road race) muri shampiyona ya Afurika 2016 yabereye muri Maroc.

Valens yifuza ko Rwanda nziza izaririmbwa nkuko aha baririmbaga iyubahiriza igihugu cya Eritrea
Valens yifuza ko Rwanda nziza izaririmbwa nkuko aha baririmbaga iyubahiriza igihugu cya Eritrea
Abasore bahagarariye u Rwanda mu Misiri
Abasore bahagarariye u Rwanda mu Misiri

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish