Digiqole ad

Uzamukunda Elias (Babby) mu Bwongereza?

Mu kwezi k’Ukuboza 2010 ubwo Umukinnyi Uzamukunda Elias bita Babby yari mu Rwanda mu kiruhuko yatangarije itangazamakuru ko hari amakipe yo mu bwongereza ari kumushakisha harimo Manchetser United, Tothenham Hotspurs, Liverpool na Blackburn Lovers

Nyuma y’umukino wahuzaga u Rwanda n’u Burundi ejo bundi i Kigali, uyu umukinnyi wa AS Cannes yo mu cyiciro cya 3 mu bufaransa aganira n’Umuseke.com yashimangiye ko aya makipe akomeje kumwifuza dore ko yananyarukiyeyo mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize ajya gukorayo amageragezwa. Akaba yaragize ati:”Tothenham niyo numva nishakira.”

Umva ikiganiro kigufi yagiranye n’umuseke.com

Uyu mukinnyi aramutse ahiriwe akajya mu gihugu cy’ubwongereza nk’uko nawe abyifuza yaba abaye umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uciye agahigo ko gukina muri shampiyona ikomeye ku mugabane w’uburayi dore ko uwari ugiye kubigeraho ari Jimmy GATETE wari ugiye kugurwa n’ikipe ya Espagnol Barcelone hagati ya 1998 na 1999 ubwo yakinaga mu cyiciro cya gatatu mu Buholandi.

Tuyishimire Fabrice
Umuseke.com

en_USEnglish