Digiqole ad

Uzamukunda a.k.a BABY yageze i Kigali

Umukinnyi w’ikipe ya AS Cannes mu icyiciro cya gatatu ( FRANCE) ariwe Uzamukunda ELIAS ”BABY” yasesekaye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere.Uyu mukinyi akaba aje gutera ikipe y’Amavubi ingabo mubitugu murwego rwo kwitegura umukino ukomeye uzayahuza n’Uburundi kuri uyu wa gatandatu murwego rwo guhatanira itike y’imikino ya nyuma ya Afurika izabera muri Gabon na Guinea .

Nyuma yokuva ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe uyu mukinyi akaba yahise asanga bagenzibe aho bacumbitse(Training Camp),akaba yanagaragaye mumyitozo yoroheje nyuma ya saa sita kuri uno munsi wa mbere.

BABY ,ukina nka rutahizamu, ategerejwe gukemura ikibazo cy’ibitego byarumbye kuruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari umwe mubakinyi bacye bakina hanze y’u Rwanda, umutoza Sellas Tetteh y’iyambabaje murugamba afitanye n’Intamba mu rugamba kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu kiganiro kirambuye umuseke.com yagiranye n’umutoza Sellas Tetteh mwiji ryuzuyeibyishimo yagize ati:”Mubyukuri ni nkuru nziza kubona Elias aje adusanga nyuma yigihe kirekire tumaze tumwirukankaho ariko bikanga kubera ibibazo by’impapuro yarafite”. Ariko iki gihangange gikomoka muri Ghana gikomeza kivuga ntigihisha ko kuba kitarabona aho uyu mukinyi akina akaba ari uburyo bwiza bwo kumubona.

“Tumuhaye amahirwe yogukora iyo bwakabaye akatwereka icyo azi gukora” nimurayo magambo Tetteh yarangirijeho. Baby ufite imyaka 19 akaba yaragiye mu gihugu cy’Ubufaransa gukora igeragezwa mu ikipe ya Nantes muri 2010 nyuma yahoo yigaragarije mugikombe cya Aafurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye hano mu Rwanda muri 2009.Ariko biza kurangira ari ikipe ya AS Cannes(icyiciro cya gatatu) ariyo imwegukanye mu kwa 5 kumwaka ushize .

Mbere yaho uyu mukinyi yanyuze mu makipe atandukanye hano mu gihugu nka AS Kigali ndetse na APR arinayo yamugurishije. Elias aje yiyongera kubandi bakinyi ba 2 bakina hanze yu Rwanda harimo Mutesa Patrick Mafisango ukina mu ikipe ya Azam(Tanzania) ndetse na Saidi Abedi udafite ikipe abarizwamo kuri ubu.

Eddy Sabiti
Umuseke.com

2 Comments

  • Uyu mukinnyi Babbyi yakinnye mu ikipe y’Amavubi y’abana batarengeje imyaka 20 muri 2009 ntabwo ari abatarengeje imyaka 18. tumuhaye ikaze na none turizera ko azadufasha gutaha izamu ry’aiantamba mu rugamba.

  • umva njye kabisa tsekejwe niyo myaka mu muhaye ubwose ntarana geza ma kumyabili basi umu ntu ufite umugore nabana? basekeje gusa naze wenda twancinda
    ariko nti mukongere kubeshya abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish