Digiqole ad

“Uzahabwa PGGSS 5 utari njye nzakimwaka babireba” – Senderi

 “Uzahabwa PGGSS 5 utari njye nzakimwaka babireba” – Senderi

Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown, Meddy, n’irindi rya Babou G aherutse kwiyita, ngo ntazemera umuntu uzahabwa igihembo cya Primus Guma Guma Super Star5 naba atari we.

Hano yashimaga Imana imutambukije ikiciro kitari cyoroshye ku bahanzi 10 bagombaga kwitabira iri rushanwa
Hano yashimaga Imana imutambukije ikiciro kitari cyoroshye ku bahanzi 10 bagombaga kwitabira iri rushanwa

Mu magambo yuzuye uburakari bwinshi, Senderi yavuze ko adashobora kuzemera ko igikombe gihabwa undi muhanzi utari we kuko abahanzi bose bari kumwe mu irushanwa nta n’umwe ngo umurusha kwitwara neza.

Ku nshuro ye ya gatatu yitabira iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatanu, yakomeje avuga ko andi marushanwa yabanje yemera ko yarushwaga n’abagiye bayegukana.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Senderi International Hit yatangaje ko azemera akarwana n’uzagihabwa kuko azaba agitwaye atagikwiye.

Yagize ati “Umuhanzi wese uzahabwa igihembo cya Primus Guma Guma Super Star5 nzakimwaka bose babireba kuko azaba agitwaye atagikwiriye.

Urebye andi marushanwa nagiye nitabira, koko byaragaragaraga ko abo bahanzi bagiye begukana ibyo bihembo barandushaga peee!!.

Ariko iyi nshuro nta muhanzi n’umwe undusha umubare w’abafana cyangwa kuba abanezeza kundusha. Rero sinzabyemera ahubwo nzicara hasi ntere induru mvuga ko ndenganye”.

Abajijwe niba mu gihe yaba atari we wegukanye iryo rushanwa niba ashobora kuzongera kuryitabira, Senderi yavuze ko yaryitabira ariko agahabwa igihembo mbere kuko ntawe baba bahanganye uzakimutwara.

Kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kamena 2015 habaga ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara bya Semi-live.

Bikaba biteganyijwe ko ku itariki ya 04 Nyakanga 2015 aribwo hazatangira ibitaramo bya Full Live ari nabyo bizaba bifite amanita menshi ku muhanzi uzitwara neza.

Joel Rutanganda

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • BAZAMUBIKIRE ICY’UMUHANZI W’UMUSAZI KURUSHA ABANDI! WAGIRANGO NI UMUHUNGU WA YUHI MAZIMPAKA!!!

  • Ibi Mayweather yivugiye hari ababivugirwa n’abafana babo ngo bazatwara igikombe, nibatagitwara ntibazabyemera kandi ugasanga ari abafana batageze no ku ijana batega imodaka bakajya aho shows zibereye hose mu gihugu. Umuhanzi, kwivuga ibigwi ntacyo bitwaye n’abafana kumurata nabyo ni byiza ariko tugomba gutegereza ubushishozi bw’abakemurampaka; kandi bamaze kuba inararibonye.
    Naho wowe wiyise Friends, urasunikwa n’urwango n’ishyari. Yewe na Yuhi Mazimpaka uvuga ntunazi ibyo yagaragajemo ubusazi.

  • NUKURI BAZAMUBABARIRE BAKIMUHE KUKO ARABAYEPE..!

  • Hahhhaaaaaaaaa,mbega Senderi !!

  • mbega wowe uramwajwe kweli

  • SenderI yibeshye umurimo yari gukina comedy.

  • sha nukuri bazakimuhe rwose

  • Jyewe Senderi ndamukunda ariko sinakimuha niyo yaba arusha abandi amanita, kuko ukimuhaye ntabwo twazongera guseka no kuryoherwa na PGGSS.

    Aransetsa nkarambarara kabisa!! ibi bitma agakino karyoha!! Gusa najya mupangira akaza mumyanya 3 yambere kgo akuremo akaboga.

  • Mumusebye mutamusebya ibyavuga nukuri.nakurikiye hose bagiye peee senderi abarusha abafana cyaneee .ikindi yamamaza ikinyobwa cya Primus kurusha abo bose .

  • bakimuhe afongore kko ararambiranye, mbyaye ka2 ariruka inyuma ya pggss

  • Hhhhhh! Iyi ni comedy kabisa, yamaze kwiha igikombe irushanwa ritararangira! Amagambo avuga agaragaza ko nta professionalism afite malgre inshuro zose amaze kwitabira irushanwa, anyway birasekeje azagumemo ajye utuzanira udushya twisekere. Ahubwo Primus izamuhe igihembo cy’umuntu uzi gukora publicite naho icy’umuhanzi uri superstar Wapi kabisa. Mpise nibuka za nzoga yiyicishije ngo arasengera PGGSS kuyitwara

  • Hit,murinyuma nimumureke nonese ko ba Jay poly ko bagiye bakiha mbere cyatumye batagitwara?N,undi nawe azagitwara mumureke ibyo akora arabizi.

  • Nikosora uwo msz is likely to reach his ambition..Stop blaming his routine

Comments are closed.

en_USEnglish