Uyobora za gereza muri Burkina Faso ari i Kigali mu rugendo-shuri
Honoré Grégoire Karambery umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano mu magereza muri Burkina Faso yatangiye kuri uyu wa mbere urugendo-shuri mu Rwanda aho yavuze ko we n’intumwa ayoboye baje kwigira ku bunararibonye bw’uru rwego rw’u Rwanda mu kugorora abafungiye ibyaha bitandukanye, kubungabunga ubuzima bwabo no kubyaza umusaruro ubumenyi bafite.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruherutse kwegukana igihembo mpuzamahanga cy’indashyikirwa mu bikorwa byo kugorora abakoze ibyaha no kubungabunga ubuzima bwabo, igihembo bahawe n’umuryango uhuriza hamwe amagereza ku isi nyuma y’ubushakashatsi.
ISP (Inspecteur de Sécurité Pénitentiaire) Karambery mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yabanje kugirana ibiganiro n’umuyobozi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda ku kicaro cy’iki kigo mu mujyi wa Kigali.
Nyuma we n’abo bari kumwe basuye Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, bamurikirwa ibihakorerwa, imibereho y’abahafungiye n’imirimo bakora ibyara umusaruro.
Aba bashyitsi ngo baje kwigira ku Rwanda uburyo bwo kunoza imikorere ya serivisi z’imfungwa n’abagororwa n’iwabo muri Burkina Faso nyuma yo kumva ko mu Rwanda bikorwa ku rwego rwishimiwe n’andi magereza ku isi.
Biteganyijwe ko aba bavuye muri Burkina Faso batemberezwa no mu zindi gereza bareba ibyo bakwigira ku mikorere yazo.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW