Digiqole ad

"Uyisenga ni Imanzi" yagaragaje akamaro ka VUP ku baturage

14 Werurwe – Umuryango Uyisenga ni Imanzi wita  ku bana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 , ukanita ku bana bagizwe imfubyi na SIDA n’abandi washyize hanze ubushakashatsi bw’agateganyo, bugaragaza uruhare rwa gahunda ya VUP mu mibereho myiza y’abaturage ndestse ni y’abana babo.

Gahunda za VUP hari akamaro zifitiye abaturage nk'uko bitangazwa na Uyisenga ni Imanzi
Gahunda za VUP hari akamaro zifitiye abaturage nk’uko bitangazwa na Uyisenga ni Imanzi

Ubu bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza uruhare rwa VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu kwita ku bana no ku mibereho  myiza y’ababyeyi babo, kureba niba iyi gahunda nta ruhare igira mu gutandukana kw’abana n’babayeyi no kureba niba idafasha ababyeyi (ba Malayika murinzi) kwita ku bana batari ababo.

Uwihoreye Chaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Uyisenga n’Imanzi yasobanuye ko muri macye icyo bari bagamije bakora ubushakashatsi kuri VUP n’izindi gahunda za Leta zo kurwanya ubukene ari ukureba niba koko zigirira akamaro abo ziba zigenewe, zikabakenura.

Ati ” Mu bushakashatsi twibanze cyane mu mirenge ya Kibirizi, ari naho hatangirijwe gahunda ya VUP, ndetse n’umurenge wa Rwabicuma, twifuzaga kureba niba izi gahunda za Leta koko zibaha icyizere cy’ubuzima bwiza ejo hazaza.

Mu byo twabonye hari ababyeyi babonye iyi nkunga bafite abana bari baragiye mu buzererezi no mu buraya cyangwa ubujura ariko nyuma bakagaruka bagasubira mu miryango yabo abandi bagasubira mu  ishuri.”

Nubwo iyi gahunda ubushakashatsi bwabo bugaragaza ko igirira akamaro kagaragara abaturage zimwe mu ngaruka z’ifaranga abaturage bamwe bavana muri VUP ngo ni ubusinzi, amakimbirane mu ngo ndetse n’abana babona amafaranga bagatandukana n’ababyeyi.

Mu bushakashatsi bwa Uyisenga ni Imanzi bavugamo ko gahunda ya VUP yafashije cyane ababyeyi barera abana bavuye mu bigo by’impfubyi kuko ahenshi ibi bigo byafunzwe abana bagashyirwa mu miryango itandukanye.

Mu gihe gishize, abaturage baganiriye n’Umuseke kuri iyi gahunda batangaje ko hari uruhare runini yagize mu guhindura ubuzima bwabo.

VUP ni gahunda ya Leta yatangijwe mu 2008 igamije ahanini kwihutisha kurandura ubukene mu bice by’icyaro bahabwa imirimo rusange bagahembwa amafaranga. Ni porogaramu igenzurwa na MINALOC na MINECOFIN.

Mu bice bimwe na bimwe by’icyaro muri iyi gahunda hatangiye kubakwa amarerero y’abana bafite ababyeyi bakora mu bikorwa bya VUP,  kugirango abana bajyaga barera abandi bajye kwiga. Aya marerero ateganywa kuzubakwa muri  buri murenge ukoreramo VUP.

VUP ikorera cyane cyane mu mirenge y’ibyaro yatoranyijwe kuba irimo ubukene kurusha indi.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • iyiy gahunda yaje ije kuba igisubizo ku bukene bwari bwarabaye akarande mu miryango aho yabafashije kwivana muri ubwo bukene. gusa nanubu ntibirarangira neza bikomeje bikanatushaho byadufasha kurenza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish