Uwizeyimana Bonaventure agiye kwerekeza ku mugabane w'u Burayi
Umukinnnyi w’Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare Uwizeyimana Bonaventure w’imyaka 21 ubu agiye kujya akinira ikipe yo ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Bufaranda bitangaza ko uyu musore agomba kugera muri iyi ikipe ya Europcar hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kamena.
Perezida w’ikipe ya Europcar Jean Rene Bernaudeau yatangaje ko yifuje uyu mwana ukiri muto ubwo yamubonaga mu marushanwa aheruka kubera muri Gabon, uyu musore wanegukanye umwanya wa mbere muri Etape ya gatanu mu marushanwa ya Tropicale Amissa Bongo.
Uwizeyimana Bonaventure kandi muri Gabon yananditse amateka yo kuba Umunyafurika wa gatandatu mu marushanwa ya Tropicale Amissa Bongo wegukanye Etape.
Iyi ni intambwe ikomeye ku mukino w’amagare mu Rwanda, uyu musore naramuka agiye muri iyi kipe azaba abaye Umunyarwanda wa mbere ubashije gukinira amakipe yo ku mugabane w’u Burayi.
Abandi bakinnyi babashije gukinira amakipe yo hanze aha twavuga nka Adrien Niyonshuti ukinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afrika y’Epfo ndetse na mugenzi we Nsengiyumva Jean Bosco.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Tukwifurije amahirwe menshi !
Comments are closed.