Uwinkindi yanze kugira icyo abaza abatangabuhamya atarabona abunganizi
Nyuma y’uko abunganiraga Pasiteri Jean Uwinkindi bikuye mu rubanza Leta ikamugenera abandi bunganizi akavuga ko atabashaka, kuri uyu wa 04 Werurwe 2015 urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya bane b’ubushinjacyaha, gusa Uwinkindi yanze kugira icyo ababaza ku byo bamushinjaga bitewe n’uko ngo atarabona abanyamategeko bamwungarira mu rubanza rwe.
Mu rubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani n’igice z’amanywa, umutangabuhamya wiswe BZI ushinja Pasiteri Uwinkindi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ni we watangiye avuga.
BZI yavuze ko azi neza Pasiteri Jean Uwinkindi kuko bari baturanye muri Komine Kanzenze ndetse bakanasengana muri Paruwasi ya ADEPR i Kayenzi. Yavuze ko Pasiteri Uwinkindi yagize uruhare mu kuyobora interahamwe zishe Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’i Kayenzi.
Umutangabuhamya yashinje Uwinkindi kuba yarayoboye ibitero byo kujya guhiga Abatutsi, bavayo bakarya inka z’abatutsi bari mu rugo rwa Pasiteri Uwinkindi.
Mu ijwi rihinduye umutangabuhamya yagize ati: “Umuntu utarajyanaga n’abandi kwica Abatutsi bamwimaga ibiryo mu rugo rwa Jean Uwinkindi kuko ariho bahuriraga bavuye ku kazi ko kwica, banapanga gahunda zikurikiraho.”
BZI yavuze ko interahamwe zishe Abatutsi bari bahungiye mu rugo rwa Pasiteri Uwinkindi kandi ngo ni na we wahagarikiye abagiye kubahamba. Abajijwe niba yarabonaga Pasiteri Uwinkindi afite ubushobozi bwo kurokora abahungiye mu rusengero rwa Kayenzi no mu rugo iwe, BZI yasubije avuga ko yari abufite kuko ngo yari umuntu ukuriye urusengero abantu bose baramwubahaga bityo ngo iyo abishaka yari kubakiza cyane ko ngo na we ubwe yhari abo yarokoye kandi yari umuntu uciriritse.
Umutangabuhamya BZI yanavuze ko Pasiteri Uwinkindi aho kuba umuyobozi w’abantu nka Pasiteri, yabaye umuyobozi w’abicanyi.
Umutangabuhamya wa kabiri yiswe CDF naho uwa gatatu yitwa BZH kubera umutekano wabo, batanga ubuhamya bwabo bombi bahurije ku kuba tariki ya tariki ya 30 Mata 1994 Uwinkindi ngo yaragiye kuzana abajepe muri Centre ya Nyamata maze bakagaba igitero mu Batutsi muri ako gace ka Kayenzi ngo hakaba haraguye abarenga 80.
Ikindi bahuriyeho ni uko ngo batabonye Pasiteri Uwinkindi yica ariko ko bamubonye muri iki gitero.
Umutangabuhamya wa kane CCZ, akaba yarabaye i Kayenzi kuva mu 1962 bityo ngo byose byabaye abireba. Icyo yahuriyeho n’abamubanjirije ni uko na we yashinje Pasiteri Uwinkindi kugira uruhare mu kuzana abajepe bavuye i Nyamata bakaba aribo bagize uruhare mu kwica Abatutsi barenga 80 tariki ya 30 Mata 1994.
Ubushinjacyaha bwamubajije niba hari aho yigeze abona Pasiteri Jean Uwinkindi atanga amabwiriza yo kwica Abatutsi ndetse n’amatariki, umutangabuhamya asubiza avuga ko ntaho yobonye Uwinkindi ayatanga kandi ko n’amatariki atayibuka kuko yari afite ubwoba ko aribupfe.
Icyo CCZ yemeza ni uko ngo yamubonye rimwe gusa mu gitero cyo ku wa 30 Mata 1994 afite impiri yambaye ikoti rirerire.
Uko buri mutangabuhamya yarangizaga, umucamanza yabazaga Pasiteri Jean Uwinkindi niba hari ibibazo yamubaza ariko Pasiteri Jean Uwinkindi ku batangabuhamya bose uko ari bane imvugo yari imwe.
Yagira ati: “Nyakubahwa mucamanza mfite ibibazo byinshi byo kumubaza ariko nzabimubaza maze kubona abavoka.”
Abavoka Uwinkindi yahawe na Leta nubwo yabanze ni Me Hishamunda Isacar na Me Ngabonziza Joseph nyuma y’uko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste urukiko rwanzuye ko bivanye mu rubanza. Gusa bo bavuga ko batishyuwe. Aya makuru yo kutishyurwa ntibabivugaho kimwe na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), kuko yo ivuga ko yabishyuye amwe mu mafaranga yari yagaragarijwe inyandiko, ikaba yari ifite n’izindi nyandiko zishyuza.
Urubanza ruzakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 05 Werurwe 2015, hakomeza kumvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW