Uwera Alexia agira inama aba-models bifuza kugera ku rwego mpuzamahanga
*Mu 2012, yabaye umunyarwanda kazi wa mbere uzi kumurika imideli neza’
* Mu 2012, 2013 na 2014 yamuritse imideli muri Kigali fashion week;
* Mu 2014, yamuritse imideli i Dubai mu birori byiswe Runway Dubai
*Mu 2015, yamuritse imideli muri Switzerland ahagarariye u Rwanda
*Mu 2016 yamuritse imideli muri Vlisco 170 fashion show.
Uwera Alexia Mupende ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya, afatanya akazi ko kumurika imideli no kubyina ndetse no gukina amakinamico.
Aganira n’Umuseke yavuze ko yatangiye kumurika imideli mu 2012. Kuva abyinjiyemo, yakoranye n’abahanzi b’imideli batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze.
Mu Rwanda abahanzi b’imideli yakoranye nabo harimo aba-designer ba House of Marion, Ikanzu Designs and Accessories, Inzuki Designs, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Rupari, House of Inkanda , Haute | Baso n’abandi.
Ku rwego mpuzamahanga yakoranye n’abahanzi b’imideli nka Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie, Khalid Al Ayoub, The Closet, Apollo Shawls, Bodhisattva, Julius Reuben, Afrokulcha, Etita Ojogu, Pistis, Nanis, Jose Hendo, Catherine & Sons, J&Kaine mbabazi, Vouge Atelier, Definition Africa, Kwesh, Kona, Morine Designs.
Alexia avuga ko urwego agezeho arukesha gukora no gukunda akazi ke ndetse akemeza ko n’ubwo mu Rwanda ibyo kumurika imideli bitaratera imbere ku buryo ubikora yatungwa nabyo, ngo hari n’amahirwe menshi yo kuba umuntu yanabikorera hanze, cyane ko n’abanyarwanda benshi bujuje ibisabwa byose.
Gusa, ngo yishimira aho ‘fashion’ yo mu Rwanda igeze, agashima urwego aba-designer bagezeho ndetse ngo anashima Leta uburyo ikomeje gufasha ‘fashion’ ibicishije muri gahunda ya ‘made in Rwanda’.
Yagize ati “Iyo usubije amaso inyuma usanga hari akazi kanini kakozwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Alexia agira inama abashaka gutangira kumurika imideli, yagize ati “Kubashaka gutangira ‘modeling’, nababwira ko aka ari akazi katoroshye gasaba kwihugura no gukora cyane.”
Alexia avuga ko ubundi buryo bwafasha umuntu ugitangira umwuga wo kumurika imideli ari gukorana bya hafi n’aba-designer ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imideli kuko ngo bigufungurira imiryango ukaba wagera ku rwego rushimishije.
Alexia Uwera kandi agira inama abifuza kugera ku rwego mpuzamahanga gukora cyane no kugerageza amahirwe yose, akavuga ko mu Rwanda kugeza ubu hari byinshi byabafasha gutera imbere birimo ibitaramo by’imideli ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW
1 Comment
courage kabisa
Comments are closed.