Uwatumye Sir Alex Ferguson areka ruhago
Kuri iki cyumweru ubwo yasezeraga ku mugaragaro Sir Alex Ferguson yavanyeho amazimwe yemeza ko yavuye mu mupira ngo yegere umugore we Cathy Ferguson bamaranye imyaka 47.
Ferguson mu ijambo rye ryababaje benshi asezera yavuze ko yatangiye gutekereza gusezera ahagana kuri Noheli y’umwaka ushize ubwo umugore we yari amaze gupfusha umuvandimwe we Bridget.
Imbere y’imbaga y’abantu 76 000 muri stade ya Old Trafford yagize ati “Ibintu byahindutse ubwo Cathy yapfushaga umuvandimwe we. Yahise aba wenyine cyane, ubu ndatekereza ko nanjye mugomba igihe cyanjye.
Mu myaka 47 niwe wari uyoboye umuryango, yita ku bahungu batatu bacu nanjye akanyitangira.
Ubu rero nanjye ni umwanya wo kumwitaho mu gihe noneho yanapfushije inshuti ye magara.”
Ferguson yavuze ko yifuje kandi kuva mu mupira atsinze, atwaye igikombe cya 13 cya shampionat, yemeza ko ari ibintu bimushimishije cyane.
Gusezera ariko yabigize ibanga, ntamuntu yabibwiye uretse abahungu be mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Ati “ byari bigoye kubika iri banga, ariko mukwa gatatu nabibwiye abahungu banjye, byari bigoye kuko abuzukuru barabimbazaga cyane. Kandi nkumva nshaka ko abakinnyi banjye nabo bazabimenya nyuma na staff. Ubu ndishimye ko buri wese yabimenyeye igihe kandi mbasezeyeho neza.”
Cathy umugore uruta abandi
Ferguson, kimwe n’undi mugabo wese ufite umugore umunyura, yemeza ko nta mugore uruta uyu we umurusha imyaka 3 (kuko Cathy we afite 74 Ferguson 71).
Bahuriye mu ruganda mu ntangiriro yaza 1960, Ferguson avuga ko yamukundiye inseko ye, imiterere ye. Cathy we yatanagaje ko bwa mbere bahura yabonaga Ferguson ari agasore kadafite umubiri kadashamaje.
Ferguson yashyizemo imbaraga, barakundana ndetse bakora ibidasanzwe, icyo gihe, barashakana mu gihe Ferguson yari umuporoso Cathy ari umugatolika.
Babanye neza igihe cyose, ariko byaje kugeraho umugore ibya football biramurambira cyane, ategeka ko munzu yabo bavanamo ibikombe, imidari ibitabo n’ibindi byose byerekeranye na football munzu aho biri hose. Anasaba umugabo n’abahungu be kutazongera kuvuga iby’umupira munzu ye.
Ferguson, umugabo w’intavugirwamo mu kazi, yagize ati “ Twarabyubahirije cyane, kuko nawe yatwitagaho ku buryo bwoshe bushoboka. Ni umugore mwiza ntawundi umuruta. Niwe watumye ngera kubyo nagezeho.”
The Sun
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Uwo mutama imana imufashe muri gahunda ze hanze y,ikibuga kdi azahora afatwa nki ntwari old traford.tanks
God less u sir
GOD BLESS U SIR
ferguson nu muntu wu mugabo cyane
Mushimiyeko yemezako umugorewe aruta abandi bagore bose. Ni umugabo, abandi bose bamwigireho!!!!!!!
warigagaragaje igendere ntuzatuva mu mitwe
Abandi ba stars bakwiye kumwigiraho kubaka ingo zirambye zizira gutandukana.Urumva ko akunda umuryango cyane: ngo umugore wanjye, abahungu bacu, abazukuru,…Ndamukunze cyanee ni intangarugero!!!!Uyu ni intwari ikenewe cyane muri ibi bihe.
Ferguson ni intangarugero pe!!!
Nanjye nzamwigana gukunda umuryango.
Natwe muri Australia twarishimye,mbabarira gutsinda Rayon Sport bigomba ubuhanga,